IGIHE

Urban Boyz yashyigikiwe n’abayobozi b’u Burundi mu kumurika ’Tayali’

0 2-01-2015 - saa 10:18, Munyengabe Murungi Sabin

Urban Boyz n’abahanzi bahuriye muri Super Level n’inshuti zabo bataramiye Abarundi barishima ndetse bagaragarizwa ko bashyigikiwe bikomeye dore ko hari bamwe mu bayobozi bakomeye bo mu Burundi.
Afrifame yatangaje ko igitaramo Urban Boyz yakoreye i Burundi imurika album yayo ya Gatanu yise ‘Tayali’ cyitabiriwe ku rwego rushimishije gusa ntibyari bishamaje cyane ugereranyije n’ibitaramo bagenzi babo bo muri Kina Music bari baherutse gukorera muri iki gihugu.
Iki gitaramo cyaririmbyemo (…)

Urban Boyz n’abahanzi bahuriye muri Super Level n’inshuti zabo bataramiye Abarundi barishima ndetse bagaragarizwa ko bashyigikiwe bikomeye dore ko hari bamwe mu bayobozi bakomeye bo mu Burundi.

Afrifame yatangaje ko igitaramo Urban Boyz yakoreye i Burundi imurika album yayo ya Gatanu yise ‘Tayali’ cyitabiriwe ku rwego rushimishije gusa ntibyari bishamaje cyane ugereranyije n’ibitaramo bagenzi babo bo muri Kina Music bari baherutse gukorera muri iki gihugu.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi benshi bakomoka mu Burundi ndetse harimo n’amarushanwa ya muzika yatumye abantu baryoherwa ntibarambirwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari baje gushyigikira Urban Boyz muri iki gitaramo ndetse ibi bikagaragaza urukundo rukomeye ruri hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi nk’uko byashimangiwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Jean Jacques Nyenimigabo.

Nk’uwaje ahagarariye Guverinoma y’iki gihugu, Jean Jacques yavuze ko ari intambwe nziza ndetse igaragaza ko hari umubano mwiza w’ibi bihugu byombi ndetse n’amahoro asesuye.

Yatanze ubutumwa bwihariye yahawe n’umukuru w’igihugu bugira buti “Ndabifuriza umwaka mushya, mukomeze mushyigikirane hagati yanyu. Nk’uko Abanyarwanda bageze i Bujumbura ubutaha Abarundi na bo bazajye i Kigali. U Burundi n’u Rwanda n’ibihugu by’umugabo umwe, mukomeze ubucuti hagati yanyu kugira ngo mube bamwe”.

Urban Boyz yishimiwe cyane i Burundi

Igitaramo cya Urban Boyz ifatanyije na Super Level cyabaje gususurutswa n’abahanzi bo muri iki gihugu nka Big Joe, Emery Sun, Sat B n’abandi benshi.

Nyuma haje gukurikiraho Allioni wo mu Rwanda, Mico The Best, Riderman , Bruce Melody maze Urban Boyz iba ari yo isoza .

Aba basore bakigera ku rubyiniro bagize ikibazo cy’ibyuma gusa ababishinzwe bahise babikemurira mu maguru mashya maze bataramira abafana babo nk’uko byari byateganyijwe.

Urban Boyz yasize ikoze amateka kuko bitari byarigeze kuba ko muri Musée Vivant hacurangirwa umuziki kugeza saa sita z’ijoro ariko aba basore barazigejeje.

Tayali ni album ya gatanu Urban Boyz ishyize hanze ikaba igizwe na zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane nka Caguwa ft Jay Polly, Kiss money, Yawe, Tayali ft Iyanya, , Tuzasazana n’izindi nyinshi.

Sat B imbere y'abafana
Riderman
Bruce Melodie
Urukundo mu bafana ba Urban Boyz i Burundi

Amafoto: Afrifame

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza