IGIHE

Urban Boyz yagaragaje ko ‘ari ntayegayezwa’ mu muziki w’u Rwanda

0 12-06-2015 - saa 11:29, Munyengabe Murungi Sabin

Safi Niyibikora, Nshimiyimana Muhamed(Nizzo) na Manzi James(Humble Jizzo) bagize Urban Boyz, bakomeje kugaragaza ko bayoboye abo mu kigero cyabo haba mu bikorwa, ubushabitsi mu muziki, gukorana n’ibyamamare bikomeye muri muzika haba mu Karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2015 abagize iri tsinda bakoze igitaramo cy’ubusabane n’abafana babo mu rwego rwo kubamurikira imwe mu mishinga bafite mu muziki muri iki gihe ndetse n’icyerekezo bafite.

Muri iki gitaramo cyabereye muri Kaizen Club ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali, iri tsinda ryagaragarije abafana baryo ko hari intambwe ikomeye rimaze gutera ndetse ko inzira nikomeza kubabera nyabagendwa bazakoresha imbaraga, ubumenyi, amahirwe n’ibyo bamaze kugeraho bagatungwa n’umuziki nk’akazi gahoraho.

Ibi kandi bishimangirwa n’abahanzi bagize iri tsinda aho bemeza ko nyuma y’uko bafashe umwanzuro wo gusezera mu irushanwa rya PGGSS ari bwo babonye umubare munini w’abafatanyabikorwa n’ababatumira mu bitaramo.

Kuri ubu batangira umunsi wa mbere w’icyumweru bakora ibitaramo kugeza icyumweru gisojwe. Icyo bakoreye Kaizen ni kimwe mu byo bagombaga guhuriramo n’abafana bakungurana ibitekerezo ndetse bakanageza kuri iri tsinda ibyifuzo byabo.

Nubwo iki gitaramo cyabaye mu minsi y’imibyizi, hari umubare munini w’abafana bari baje kureba iri tsinda, ndetse nyinshi mu ndirimbo baririmbye zirimo nka ‘Soroma’, ‘Gira icyo uvuga’, ‘Till I Die’, ‘Tayali’ n’izindi, zishimiwe mu buryo bukomeye ndetse abari muri iki gitaramo baganiriye na IGIHE bashimangiye ko baryohewe.

Ku rubyiniro kandi, Urban Boyz yagaragaje ko isigaye ifite umurongo na gahunda mu bitaramo isigaye ikora. Yari iherekejwe n’itsinda ry’abasore babyina ndetse ubufatanye bwa Urban Boyz n’aba babyinnyi bwagaragaje ko baba bakoranye imyitozo ihagije.

Kuva ku ndirimbo ya mbere Urban Boyz yatangiriyeho kugeza ku ya nyuma, abafana bagaragaza ko bazishimiye ku kigero kimwe gusa ubwo aba basore bavugaga ko ‘amasaha asatiye amasezera’, benshi bavugije induru bagaragaza ko bashaka gukomeza gutaramana na bo.

Safi, Nizzo na Humble Jizzo baririmbye mu gihe cy’isaha yose, zimwe mu ndirimbo baziririmbaga mu buryo bwa Semi Live, izindi baziririmba mu buryo bwa playback ariko zigaherekezwa no kubyina.

Kuva muri 2010 kugeza muri 2015, iri tsinda rimaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze bagera ku munani ndetse bose mu bihugu byabo ni ntayegayezwa ndetse iri tsinda naryo ritangiye kugaragaza ko ryanikiye benshi mu bo mu kigero cyaryo.

Nizzo mbere yo kujya ku rubyiniro
Rwasa na Nizzo
Humble Jizzo wo muri Urban Boyz
Uyu muhanzi yitwa Belly, yari afite imyambarire idasanzwe
Nsanzamahoro Dennis uzwi nka Rwasa muri filime yari mu bitabiriye iki gitaramo, hano yashimaga intambwe Urban boyz igezeho
Aime Bluestone yari yaherekeje Nizzo muri iki gitaramo
Urban Boyz yinjiriye ku ndirimbo zabo zo ha mbere zirimo 'Sintuza'
Safi muri 'Gira icyo uvuga'
Urban Boyz mu ndirimbo 'Soroma'
Dj Cox ni we wavangaga imiziki
Urban Boyz yari iherekejwe n'ababyinnyi bayo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza