IGIHE

Urban Boyz na Riderman basohoye amashusho y’indirimbo ‘Till I Die’

0 18-02-2015 - saa 09:11, Munyengabe Murungi Sabin

Abagize Urban Boyz bongeye guhurira mu ndirimbo n’umuraperi Riderman nyuma y’izindi bagiye bakorana zigakundwa mu myaka yashize zirimo ‘Umfatiye runini’ na ‘Indahiro’.

Iyi ndirimbo Urban Boyz yahuriyemo na Riderman bayise ‘Till I Die’ ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pacento naho amashusho bashyize hanze akaba yarakozwe na Producer Mariva.

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, Urban boyz bavuga ko bakomeje imishinga yo gutunganya indirimbo zizaba zigize album yabo ya Gatandatu nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2014 bamuritse iya Gatanu bise ‘Tayali’ mu gitaramo bakoreye i Burundi.

Umuraperi Riderman na we ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza no kunoza album ze ebyiri ashaka gushyira hanze, iya 6 n’iya 7. Izi album ziganjemo indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga. Zombi azazimurikira icya rimwe bitarenze umwaka wa 2015.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Twitter: @munyengabesabin

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza