Kuwa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2015, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abana bakiri bato azwi nka Copa Coca-Cola 2015 mu Rwanda, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boyz basusurukije ibirori byabereye i Musanze ndetse bakazakomezanya na ryo kugeza ku musozo.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y’iri rushanwa, abaritegura bifashishije itsinda rya Urban Boyz kugira ngo rizabafashe kujya risusurutsa ibirori biba byitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi ba ruhago y’abakiri bato.
Ubuyobozi bwa Super Level, inzu itunganya umuziki ari nayo Urban Boyz ibarizwamo bwemeza ko aba bahanzi bazamara amezi abiri bazenguruka mu turere dutandukanye tuzaberamo iri rushanwa rihuza uturere 30 tw’Igihugu.
Ku ruhande rwa Urban Boyz na bo bavuga ko ari ikintu gishimishije cyane kuba barabonye aya mahirwe yo kuzajya bataramana n’abakunzi ba ruhago by’umwihariko ngo na bo bazaboneraho umwanya wo kugaragaza uruhare rwabo mu gushyigikira umupira w’amaguru mu bakiri bato.
Kuwa Gatandatu ubwo hatangizwaga iri rushanwa, Musanze yatsinze Burera ibitego 2-0.
Show Me Love by Urban Boyz ft Timaya
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!