Itsinda ry Urban Boys riri i Burayi, rifite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2014 mu Busuwisi. Iki gitaramo kizabera mu bwato hejuru y’ikiyaga.
Mu kiganiro n’umujyanama wa Urban Boys bari kumwe i Burayi, yavuze ko iki gitaramo bacyise Super Swagga Boat.
Yagize ati “Kuwa Gatandatu dufiote igitaramo mu Busuwisi, kizabera mu bwato hejuru y’amazi. Ni igitaramo twitiriye indirimbo Tayari twakoranye na Iyanya.”
Akomeza avuga ko muri iki gitaramo, Urban Boys izerekana urwego (…)
Itsinda ry Urban Boys riri i Burayi, rifite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2014 mu Busuwisi. Iki gitaramo kizabera mu bwato hejuru y’ikiyaga.
Mu kiganiro n’umujyanama wa Urban Boys bari kumwe i Burayi, yavuze ko iki gitaramo bacyise Super Swagga Boat.
Yagize ati “Kuwa Gatandatu dufiote igitaramo mu Busuwisi, kizabera mu bwato hejuru y’amazi. Ni igitaramo twitiriye indirimbo Tayari twakoranye na Iyanya.”
Akomeza avuga ko muri iki gitaramo, Urban Boys izerekana urwego imaze kugeraho muri muzika. Nyuma y’iki gitaramo Urban Boys izagaruka mu Rwanda.
Iki gitaramo kije gikurikira icyo Urban Boys yagiriye mu Bubiligi tariki 6 Nzeri 2014, aho baririmbye bari kumwe na Jay Polly.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!