Itsinda rya Urban Boys ryataramanye n’abakunzi babo kuri uyu wa 13 Nzeri 2014 i Geneve mu Busuwisi. Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneve mu Busuwisi nticyari gisanzwe kuko cyabereye mu bwato.
Amakuru IGIHE yatangarijwe n’umujyanama wa Urban Boys, yavuze ko iki gitaramo cyabereye mu Kiyaga cya Leman aho Urban Boys yataramanye n’abakunzi bayo bari mu bwato.
Yagize ati: “Iki gitaramo bagikoreye mu Mujyi Geneve mu kiyaga cya Leman. Bari bari mu bwato, Abanyarwanda b’inshuti zabo (…)
Itsinda rya Urban Boys ryataramanye n’abakunzi babo kuri uyu wa 13 Nzeri 2014 i Geneve mu Busuwisi. Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Geneve mu Busuwisi nticyari gisanzwe kuko cyabereye mu bwato.
Amakuru IGIHE yatangarijwe n’umujyanama wa Urban Boys, yavuze ko iki gitaramo cyabereye mu Kiyaga cya Leman aho Urban Boys yataramanye n’abakunzi bayo bari mu bwato.
Yagize ati: “Iki gitaramo bagikoreye mu Mujyi Geneve mu kiyaga cya Leman. Bari bari mu bwato, Abanyarwanda b’inshuti zabo bishimye cyane”.
Urban Boys iteganyijwe guhaguruka i Burayi igaruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere. Bazazana n’umuraperi Jay Polly ari nawe bari bajyanye gukkorera igitaramo i Buruseri, igitaramo cyabaye kuwa 6 Nzeri 2014 ubwo hizihizwaga imyaka 15 Team Production imaze ikorera mu Bubiligi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!