IGIHE

Amashusho y’indirimbo ‘Soroma Nsorome’ azagaragaramo udushya (Amafoto)

0 19-06-2015 - saa 10:12, Munyengabe Murungi Sabin

Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boyz bafashe amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Soroma Nsorome’ imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe bikomeye itarajya hanze mu buryo bw’amashusho.

Ikipe y’abatunganya iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho iyobowe na Producer Mariva usigaye ukorana cyane na Urban Boyz, ivuga ko bashaka kuzayizanamo udushya n’umwihariko ku buryo izakundwa birushijeho ndetse bigakomeza kongerera imbaraga iri tsinda no kugaragaza ko riza imbere mu bahanzi bagira umwihariko mu gukora amashusho meza mu Rwanda.

By’umwihariko, mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, Safi Niyibikora yari yashyizeho imisatsi isanzwe iranga benshi mu bakora injyana ya Raggae(Dreadlocks), muri aya mashusho kandi bifashishijemo abasore b’ibigango bazwi muri Kigali aho bazaba bavuza ingoma banafatanya n’iri tsinda gutambutsa ubutumwa buri muri ‘Soroma Nsorome’.

Iyi ndirimbo ni umwe mu mishinga ikomeye aba basore bafite uyu mwaka nyuma y’iyo baherutse gukorera muri Nigeria bafatanyije na Timaya, icyamamare muri muzika muri iki gihugu.

Urban Boyz itangaza ko ko amashusho y’iyi ndirimbo “Show Me love” nayo azagera hanze mu minsi ya vuba. Nyuma ya ‘Soroma Nsorome’ ni wo mushinga bazashyiramo ingufu.

Uyu Enetimi Alfred Odon ni we Timaya, umuhanzi w’umunya- Nigeria uyoboye urutonde ruriho abandi bahanzi b’ibyamamare nka P Square, Davido,Yemi Alade n’abandi mu guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane muri 2014.

Iyi ndirimbo bakoranye na Timaya ije ikurikira Tayali bakoranye na Iyanya nawe ukunzwe aho muri Nigeria. Timaya azwi mu ndirimbo nyinshi nka ‘Ukwu,Hold me now na Bum Bum’ afatanyije na Sean Paul ari nayo muri Afrika yarebwe cyane kuri Youtube muri 2014 aho yarebwe inshuro zirenga miliyoni 20.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza