IGIHE

Uncle Austin agiye kuzana icyamamare Bebe Cool mu kumurika album ’’Uteye Ubusambo’’

0 8-08-2013 - saa 18:54, Dean Irak

Tariki 30 Kanama uyu mwaka, i Gikondo ahasanzwe habera imurika-gurisha, umuhanzi Uncle Austin azashyira hanze album nshya ya kabiri yise ’’Uteye Ubusambo’’.
Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizaba kirimo umuhanzi w ‘Umugande w’icyamamare muri Afurika y’i Burasirazuba Bebe Cool.
Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi nyarwanda King James, Urban Boyz, Riderman Jay Polly, Ama-G The Black, Knowless, Dream Boys, TBB, Bruce Melody, Jody n’abandi.
Uretse aba, Uncle Austin yabwiye IGIHE ko (…)

Tariki 30 Kanama uyu mwaka, i Gikondo ahasanzwe habera imurika-gurisha, umuhanzi Uncle Austin azashyira hanze album nshya ya kabiri yise ’’Uteye Ubusambo’’.

Igitaramo cyo kumurika iyi Album kizaba kirimo umuhanzi w ‘Umugande w’icyamamare muri Afurika y’i Burasirazuba Bebe Cool.

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abahanzi nyarwanda King James, Urban Boyz, Riderman Jay Polly, Ama-G The Black, Knowless, Dream Boys, TBB, Bruce Melody, Jody n’abandi.

Nguyu Bebe Cool, amazina ye asanzwe ni Moses Ssali

Uretse aba, Uncle Austin yabwiye IGIHE ko azatungura abafana be abereka undi muhanzi ukunzwe wo hanze n’abandi bo mu Rwanda.

Iyi Album izaba iriho indirimbo cumi n’eshanu ziganjemo inshyashya atigeze asohora, azasohora uwo munsi n’izindi zirindwi zisanzwe zizwi.

Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yagize ati ’’Abafana banjye nabasaba ko baza ari benshi kunshyigikira’’.

Mu minsi mike ishize, Uncle Austin aherutse gushyira hanze indirimbo ’’Uteye Ubusambo’’ yitiriye iyi Album.

Bebe Cool, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda
Bebe Coolyashyingiwe n'umukobwa mwiza witwa Zuena, wigeze kuba Nyampinga w'Igihugu cy'u Bugande; ubu babyaranye abana babiri, umukobwa n'umuhungu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza