Mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge, ahagana mu masaha ya saa Sita z’amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2013, nibwo Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Tricia, barahiriye imbere y’amategeko, ko bazabana nk’umugore n’umugabo. Buri wese afashe ku ibendera ry’u Rwanda, ndetse amanitse akaboko ke k’iburyo, barahiye ko bazabana ntawe uhemukiye undi, banasezerana ivangamutungo risesuye.
Tom Close wari wuzuye akanyamuneza ku munwa yerekanye ko iyi ari intambwe (…)
Mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge, ahagana mu masaha ya saa Sita z’amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2013, nibwo Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Tricia, barahiriye imbere y’amategeko, ko bazabana nk’umugore n’umugabo.
Buri wese afashe ku ibendera ry’u Rwanda, ndetse amanitse akaboko ke k’iburyo, barahiye ko bazabana ntawe uhemukiye undi, banasezerana ivangamutungo risesuye.
Tom Close wari wuzuye akanyamuneza ku munwa yerekanye ko iyi ari intambwe ikomeye imwemerera kuzabana akaramata na Niyonshuti nk’uko yabyifuje mbere y’imyaka itatu ishize.
Tom Close akaba avuga ko nubwo arangije ikiciro gikomeye mu buzima bwe na Niyonshuti, ngo hasigaye umunsi wa nyuma ku itariki ya 30 Ugushyingo 2013, ari nabwo azaba yemerewe kujyana Tricia mu rugo rwa bombi bakibanira akaramata.
Nk’uko bigenda mu mategeko, Tom Close na Tricia, mbere yo kurahira umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yabanje kubaza Tom niba hari imitungo yaba afite mbere yuko abana na Tricia Niyinshuti.
Tom yagize ati: “Mfite Inzu, Ikibanza n’imodoka. Kugeza ubu niyo mitungo ifatika mfite.”
Niyoncuti na we akimara kubazwa nk’ibyo Tom yabajijwe, yahise agira ati: “Nanjye mfite umurage nahawe n’ababyeyi kandi mfite n’akazi.”
Uyu muhango usa nk’uwabaye mu ibanga ndetse utitabiriwe cyane, Muyombo Thomas a.k.a Tom Close na Niyonshuti Tricia, bahise basezerana ivangamutungo risesuye ku mugaragaro.
Nyuma y’uyu muhango n’ibirori, Tom Close yahise anyarukira i Rusizi mu gitaramo cya WDA, kigamije gutoranya abana baziga mu ishuri rya Muzika muri “Ecole d’art.”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!