IGIHE

Tom Close na Tricia bashyingiwe imbere y’Imana

0 30-11-2013 - saa 19:23, IGIHE

Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013.
N’ibyishimo byinshi ndetse n’akanyamuneza, Tom Close niwe ubwe wari utwaye umugore we mu modoka nto y’ivatiri ijyamo abantu babiri gusa.
Ubu bukwe bwitabiriwe cyane ndetse n’aho abageni banyuraga hirya no hino mu mihanda ya Kigali, abantu bagenda babereka ko babishimiye (…)

Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013.

N’ibyishimo byinshi ndetse n’akanyamuneza, Tom Close niwe ubwe wari utwaye umugore we mu modoka nto y’ivatiri ijyamo abantu babiri gusa.

Ubu bukwe bwitabiriwe cyane ndetse n’aho abageni banyuraga hirya no hino mu mihanda ya Kigali, abantu bagenda babereka ko babishimiye babapepera ndetse bigaragaza uburyo uyu muhanzi akunzwe n’abatari bake.

Ubu bukwe bwavuzwe cyane cyane kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka none burashyize buratashye kandi uko bigaragara abantu babwitabiriye ari benshi.

KANDA HANO WUMVE ’BYARARANGIYE’ YAHIMBIWE TRICIA

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abageni bagiye kwifotoza mu busitani buhereye ku Kimironko none ubwo twandika iyi nkuru, hakurikiyeho kwiyakira mu ihema rinini cyane riherereye i Rusororo ahateraniye abantu babarirwa hejuru ya 2,000 barimo ababyeyi, inshuti, abahanzi benshi ndetse n’abandi batandukanye baturutse hirya no hino baje gushyigikira uru rugo rushya ry’icyamamare mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Tom Close.

Tricia na Tom Close bambikanye impeta y'urukundo
Tom Close yerekana umugore we mu rusengero rwa St Etienne
Tricia ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Tom Close
Tom close ubwe niwe wari utwaye Tricia muri Benz Kompressor
Aba ni abakobwa bahereje abageni
Imiryango yombi yari yishimye cyane
Ikompanyi imwe yemereye itike y'indege Tom na Tricia yo kuzajya mu kwezi kwa buki aho bazaba bahisemo
Muyoboke Alex, Big Farious ndetse na Uncle Austin bari bashyigikiye Tom Close na Tricia
Kuri Tom Close igihe cyari iki ngo aririmbire Tricia indirimbo yise "Mama w'abana"
Yamuririmbiye indirimbo nshya yamuhimbiye akayita "Byararangiye"
Christopher yatunguye Tom Close aririmba amwe mu magambo yavugiye muri studio ataaka Tricia
Knowless ukorera muzika ye muri Kina Music hamwe na Tom Close, nawe yamutaramiye
Arthur na Bayingana bayoboye abanyamakuru n'abahanzi maze bagabira Tom inka ebyiri
Tom na Tricia baherekejwe na Clement na Angel
Dream Boyz ni bo basoje igitaramo cy'ubukwe bwa Tom Close na Tricia

Umuhango w’ubukwe bwa Tom Close na Tricia waberaga i Rusororo urarangiye, hakurikiyeho ikindi gitaramo kihariye ku Kimihurura naho gutwikurura biteganyijwe kuri iki Cyumweru.

Foto/Mpirwa

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza