IGIHE

Tom Close n’umugore we bari mu byishimo bikomeye

0 2-11-2015 - saa 13:06, Munyengabe Murungi Sabin

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yishimiye imyaka ibiri bamaranye ndetse anashimira umugabo we kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose akamugira umugore.

Uyu mugore ukunda kuvuga imyato umugabo we, yashimangiye urukundo rukomeye yagaragarijwe na Tom Close ubwo yashoreraga ishyo ry’inka akajya kumukwa ndetse anashimira abantu bose bababaye hafi mu gihe barushingaga.

Abinyujije kuri Instagram yagize ati, “Ubu imyaka ibiri irashize, warakoze kumpitamo mu bandi maze ugashorera ishyo ry’inka urizana iwacu. Ngusabiye imigisha myinshi.”

Arongera ati, “Nongeye gushimira by’umwihariko urungano rwaduherekeje muzahirwe namwe ”.

Mu bo yavuze ko na bo abifuriza kuzahirwa nka we barimo Knowless, Miss Aurore, Isheja Sandrine, Ishimwe Clement n’abandi.

Ibi birori kuri uyu muryango bije byiyongera ku isabukuru Tom Close aherutse kugira ubwo yuzuzaga imyaka 27 y’amavuko.

Bamaze kurushinga, ni kenshi Tom Close n’umugore we bagiye bavugwa gutandukana ariko bombi bagiye bahagurukira kwerekana ko ibivugwa ari impuha zigamije kubasebya no gukurura umwuka mubi hagati yabo.

Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza