IGIHE

The Ben mu nzira agaruka mu Rwanda

0 12-11-2012 - saa 09:29, Samuel Ishimwe

Nyuma y’igihe kitari gito Umuhanzi The Ben yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aratangariza abakunzi be ko bitarenze umwaka utaha wa 2013, we na bagenzi be bazaza gukorera ibitaramo mu Rwanda.
N’ubwo The Ben ataremeza neza igihe, mu kiganiro na Radiyo Isango Star, yatangaje ko bidapfa bidapfusha, azaba ari kumwe n’abakunzi be mu bitaramo i Kigali mu mwaka utaha.
Ati “ndizera ko bitarenga mu mwaka utaha tutaraza mu Rwanda, mfite icyizere ko bitazarenga mu kwa karindwi, byakwanga (…)

Nyuma y’igihe kitari gito Umuhanzi The Ben yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aratangariza abakunzi be ko bitarenze umwaka utaha wa 2013, we na bagenzi be bazaza gukorera ibitaramo mu Rwanda.

N’ubwo The Ben ataremeza neza igihe, mu kiganiro na Radiyo Isango Star, yatangaje ko bidapfa bidapfusha, azaba ari kumwe n’abakunzi be mu bitaramo i Kigali mu mwaka utaha.

Ati “ndizera ko bitarenga mu mwaka utaha tutaraza mu Rwanda, mfite icyizere ko bitazarenga mu kwa karindwi, byakwanga bikaba mu kwa cumi na biri.”

The Ben ufite indirimbo ikunzwe cyane muri iki gihe yise I’m in Love, avuga ko yatangiye imishinga y’indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo abashe kuba yasatira intego afite yo kuba umuhanzi mpuzamahanga.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza