IGIHE

Umwaka urirenze inganzo ya The Ben isinziriye

0 26-03-2015 - saa 08:42, Munyengabe Murungi Sabin

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 nibwo The Ben yerekeje muri Amerika kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Urugwiro Conference’, bitunguranye amaze kuririmba aca mu rihumye abamujyanye afata umwanzuro wo kugumayo.

Imyaka itanu igiye gushira uyu muhanzi akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa uyu mwaka ushize asa n’usinziranye inganzo ye.

The Ben, umuririmbyi ukomeye usinziranye inganzo

Mugisha Benjamin wiyita The Ben Intare, aheruka gushyira hanze indirimbo mu Kwakira 2013. Abakunzi be n’abafana b’indirimbo ze mu Rwanda bategereje umusaruro w’ibiva mu muhogo we ariko amerwe bamwe batangiye kuyasubiza mu isaho.

Muri 2013 ubwo The Ben yashyiraga hanze ‘Urabaruta’ yari yemereye itangazamakuru ko hari izindi ndirimbo nyinshi zinafite amashusho yagombaga guhita ashyira hanze nyuma yayo. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta cyitwa indirimbo ye bwite, iyo yaba yarafatanyije n’abandi cyangwa agace k’iyo yitegura kuba yasohora yigeze ageza ku bafana be.

Iyi ndirimbo ‘Urabaruta’ nabwo yakorewe mu Rwanda na Producer Nicolas wamufashije kuyitunganya nyuma y’uko The Ben atacanaga uwaka na Producer Lick Lick kuri ubu udashobora kwemera gukoresha ubwenge bwe akora indirimbo y’uwitwa The Ben kubera amahari bafitanye.

Byinshi mu bitangazamakuru The Ben avugana na byo usanga agaruka ku ngingo y’uko ngo ‘afite imishinga mishya y’indirimbo n’ibitaramo bikomeye ahishiye Abanyarwanda’ ariko byose bisa n’aho ari ikinamico yibereyemo.

Imishinga ye yaheze mu magambo

The Ben ugiye kumara imyaka itanu hafi ya buri kwezi ajya mu itangazamakuru avuga ko ‘yiteguye kuza gutaramira mu Rwanda’, aheruka gushyira hanze indirimbo yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yise ‘I Can See’ yasohoye ku itariki ya 8 Mata 2014.

Nyuma yayo yari yavuze ko ngo hari indi mishinga ikomeye afite y’indirimbo ndetse yizeza abafana be umwaka wa 2014 ari uwo kwereka Isi yose urwego umuziki nyarwanda ugezeho ariko byose byaheze mu magambo.

Mu Kwakira 2014 The Ben yagize ati “Ubu gahunda ihari ni ukwerekana ko dutewe ishema no kuba dukomoka mu Rwanda, turi Abanyarwanda. Byose bizagaragarira mu mishinga dufite muzagenda mubona”

Icyo gihe yari yashimangiye ko bagiye gutangira gucuruza imyenda yanditseho ‘Ndi uw’i Kigali’ binyuze kuri internet kugira ngo abakunda u Rwanda mu nguni zose z’Isi babashe kuyibona. Yari yanavuze ko bagiye gufungura iduka ry’iyi myenda i Kigali ariko byose ni imishinga yaheze mu magambo gusa.

Yiyemeje amuki nta mizinga

Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE muri Mutarama 2015, yatangaje ko afite intego yo kuzahura ireme ry’umuziki nyarwanda no kuwusakaza ku Isi ariko kugeza ubu nta gikorwa na kimwe yakoze cyerekana ko ari kwambutsa imipaka umuziki yihereyeho.

Ibi byose ngo byagombaga kugerwaho uhereye muri uyu mwaka wa 2015 ari na wo yateganyagamo ibikorwa byinshi.

Yagize ati “By’umwihariko navuga ko uyu mwaka wa 2015 ari umwaka udasanzwe. Ni umwaka umuziki igiye gukorwa ku rwego Abanyarwanda bazishimira ndetse n’amahanga agomba kumenya ko u rufite abahanzi bafite impano”

Meddy yibereye mu munyenga

Nubwo aba basore bombi batorokeye rimwe bagafata umwanzuro wo kuguma ishyanga, Meddy we asa n’uwahiriwe n’urugendo kuko imyaka yose amaze muri Amerika yagumye mu mitwe y’Abanyarwanda nk’isereri mu gihe The Ben agibwaho impaka niba agikora umuziki cyangwa yarahisemo indi nzira.

Mu myaka ikabakaba itanu bamaze muri Amerika, Meddy yagiye akora indirimbo zikarishye mu buryohe zirimo nka ‘Ni njyewe’, ‘Oya Ma’, ‘Urambabaza’, ‘Holy Spirit’, ‘Nasara’, ‘Burinde Bucya’ n’izindi.

Umugereranyije na mugenzi we The Ben usanga byibuze cya gikundiro yahoranye mu Rwanda kuva muri 2009 kugeza 2015 kikiriho ndetse agakundwa atari mu gihugu nyamara The Ben we uyu mwaka usa nk’umusizi asinziranye inganzo ye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza