Mugisha Benjamin wiyita The Ben Intare, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yitwa ‘Ko nahindutse’ nyuma y’igihe kirenga umwaka cyari gishize asa n’uwafashe akaruhuko mu muziki, uyu muhanzi ahamya ko iyi ndirimbo igiye gushibura igikundiro yahoranye mu njyana ya RnB.
Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Press One muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ye ari umwe mu mishinga ikomeye azashyira hanze muri 2015 ndetse ikaba yaramutwaye umwanya munini kugira ngo ayitegure by’umwihariko mu buryo bw’amashusho.
The Ben kandi ashimangira ko iyi ndirimbo izaryohera benshi mu bakunzi be mu njyana ya RnB asanzwe ahagazemo bwuma n’umubare munini w’abafana.
Ati “Iyi ndirimbo ‘Ko Nahindutse’ navuga ko ari wo mushinga ukomeye nshyize hanze kuva 2015 yatangira, hari indi mishinga ikomeye nzageza ku bafana ariko mbanje kubaha iyi kandi nizeye ko izaryohera benshi mu bari bankumbuye muri ya njyana bamenyereyemo. Ni indirimo nitondeye ndetse ikorwaho n’aba producers b’abahanga nshimira cyane”
The Ben ahamya ko, ‘Ko Nahindutse’ izaryohera abafana be by’umwihariko n’abakunzi ba muzika muri rusange bakunda injyana ya RnB ngo kuko ikoze mu buryo bunoze ndetse ikaba yasohokanye amashusho afite ireme yayifuzagamo.
Nyuma ya ‘Ko Nahindutse’ yakozwe na Producer Lick Lick arateganya kuzahita ashyira hanze indi yitwa ‘Roho yanjye’.
Aya mashusho yakozwe na Producer Cedru naho mu buryo bw’amajwi itunganywa na Producer Lick Lick umaze kugeragaza ko ayoboye abandi mu gukora indirimbo ziryohera benshi mu Rwanda.
Amwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!