The Ben, umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we mu mujyi wa Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashishikariza buri munyarwanda wese, by’umwihariko abafana be bose ku isi, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi baha icyubahiro abo yahitanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na The Ben ubwo yatugezagaho aya mashusho y’iyi ndirimbo ye, yadutangarije ko mu butumwa yageneye abanyarwanda bose muri iki gihe bibuka Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ni uko buri wese akwiye kuzirikana (…)
The Ben, umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we mu mujyi wa Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashishikariza buri munyarwanda wese, by’umwihariko abafana be bose ku isi, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi baha icyubahiro abo yahitanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na The Ben ubwo yatugezagaho aya mashusho y’iyi ndirimbo ye, yadutangarije ko mu butumwa yageneye abanyarwanda bose muri iki gihe bibuka Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni, ni uko buri wese akwiye kuzirikana kandi akamenya ko icuraburindi igihugu cyanyuzemo ridateze kuzagaruka ukundi.
Uyu muhanzi uherutse kwitabira umuhango wo gushyikiriza ibihembo Lit.General Romeo Dallaire, avuga ko iyo umuntu atazi iyo ava adashobora kumenya iyo ajya, akaba ari yo mpamvu amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo, ariyo rukwiye kureberaho mu kubaka ejo harwo heza.
The Ben ati, “Icya mbere ni ukwibutsa Abanyarwanda ko Jenoside idateze kuzongera kuba ku butaka bw’u Rwanda, dufite ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda, dufite icyizere kuko twamaze kubona urumuri. Utazi iyo ava ntamenya n’iyo yerekeza. Ingaruka za Jenoside turacyahangana nazo, ariko dufite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza kuko twibuka kandi twiyubaka.”
Muri ibi bihe bikomeye, The Ben arashishikariza Abanyarwanda bose gufatana mu mugongo. Kwiyubaka bisaba ubufatanye mu Banyarwanda ari nacyo asaba ko bakubakiraho. Abafite ibikomere bya Jenoside bahumurizwe, abababaye bafashwe.
Ati: “ Kwiyubaka tuzabigeraho neza mu Rwanda nihaba ubufatanye. Uwo ari we wese nashyireho umuganda we twubake u Rwanda rushya. Abarokotse, mwiheranwa n’agahinda haracyari ibyiringiro byo kubaho ejo hazaza kandi Imana irabazi. Ntabwo waheranwa n’agahinda ngo uziyubake, guheranwa n’agahinda si igisubizo ahubwo mucyo twibuke abacu tuniyubaka.”
Yasoje ikiganiro twagiranye na we asaba abafana be bose kurangwa n’urukundo hagati yabo, kuba imbuto z’amahoro mu Rwanda kandi ibyo bakora byose bakubakira ku rukundo rw’igihugu cyabo.
Uyu muhanzi yavuze ko muri Amerika buri Leta igira umunsi wayo wihariye wo kwibuka bityo muri Chicago bakaba bazibuka ku itariki ya 11 Mata 2014.
Reba I Can See ya The Ben hano:
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!