IGIHE

The Ben yahishuye iby’umukobwa wamwimariyemo akamutera umugongo

0 15-06-2015 - saa 11:37, Munyengabe Murungi Sabin

Mugisha Benjamin uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ko Nahindutse’, imwe mu zikunzwe bikomeye mu Rwanda, igisohoka byavuzwe ko ibyo The Ben yaririmbyemo ari inkuru mpamo y’urukundo n’umukobwa mu mwaka wa 2009 akiba mu Rwanda.

Nubwo iyi ndirimbo igisohoka The Ben yigize nyoni nyinshi akamaganira kure amakuru yavugwaga ko iyi ndirimbo ikomoza kuri umwe mu bakobwa bamukunze mu buryo bukomeye ubwo we na Meddy bari bayoboye umuziki mu Rwanda mu myaka ya 2008-2009, yashyize arabyemera.

Mu kiganiro na IGIHE abazwa icyihishe inyuma y’inkuru yaririmbye muri ‘Ko Nahindutse’, The Ben yemeje ko ari inkuru mpamo kuri we mu rukundo. Hagati y’umwaka wa 2008 na 2009 hari umukobwa wakunze The Ben bikomeye ndetse bavugwaho igihe gito mu itangazamakuru mbere y’uko ava mu Rwanda ariko akabica ku ruhande.

Icyaje kuba inkuru ni uburyo The Ben agikundwa n’uyu mukobwa yamuteye umugongo ndetse ngo ntiyamubonagamo agaciro. Amaze kugera muri Amerika, uumuryango w’uyu mukobwa wahise umwohereza kwiga mu Bushinwa.

Icyo gihe The Ben ntiyamubonagamo agaciro nyamara aho agerereje amasomo ya Kaminuza ubu uyu muhanzi arifuza kumvisha umukobwa ko yasubije amaso inyuma asanga yariyimye amahirwe.

Kuri iyi ngingo The Ben aririmba agira ati “Ndabizi ko bikugoye kubona ko nahindutse, ca inkoni izamba…burya iby’agaciro ubimenya bigiye! Narahindutse…”

Abajijwe niba koko ari inkuru y’ibyamubayeho mu rukundo yagize ati “Ko Nahindutse; Ni njyewe wa kera.”

Mu mwaka wa 2008 yakunzwe n'umukobwa amwima agaciro

Yongeyeho ati “ni ibintu byambayeho ariko bigaruka cyane mu buzima busanzwe abantu bacamo bwa buri munsi. Hari umuntu wanyeretse urukundo rukomeye ndamwirengagiza, nyamara mukunda. Gusa nabisobanukiwe amazi yarenze inkombe.”

Mu guhimba iyi ndirimbo, The Ben yashakaga uburyo yakongera kwigarurira uyu mukobwa ndetse no gusangiza ubutumwa bw’ibyamubayeho abandi.

Ati “Kubera iyo mpamvu, nize ko gukunda nyako ari uguha agaciro ugukunda n’urukundo aguha kandi nawe ukamukunda. Ni bintu byabaye kera nkiri mu Rwanda, kuva icyo gihe nibwo iki gitekerezo ngishyize hanze mu ndirimbo”

Muri 'Narahindutse' yicuza impamvu yamwimye agaciro

Amagambo agize indirimbo ‘Ko Nahindutse’:

Burya nakurebaga umutima udahari
Sinitaye ku tuntu duto wakundaga
Ntiwahwemye kunyereka ko wankundaga
Wari urukundo nagabiwe ndinanirwa
Sinifuza gukomeza njyenyine
Uru rugendo ni rurerure mu gihe tutari kumwe

///Nta kindi kintu nifuza icyampa ukabona KO NAHINDUTSE
Ndabizi ko bikugoye kubona KO NAHINDUTSE
Iyooo ndatsinzwe ca inkoni izamba
Burya iby’agaciro ubimenya bigiye
Narahindutse…..

Mpumuriza mara impungenge,ko atari ryo herezo
Mfata ikiganza dutindane
Maze nige gukunda,
Ukwanga nzamwanga,
nkunde ugukunda
Kuko ntakiri wawundi
Wa wundi wa kera,
Sinifuza gukomeza njyenyine,
Uru rugendo nirurerure mu gihe tutari kumwe

///Ntakindi kintu nifuza icyampa ukabona KO NAHINDUTSE
Ndabizi ko bikugoye kubona KO NAHINDUTSE
Iyooo ndatsinzwe, ca inkoni izamba
Burya iby’agaciro ubimenya bigiye
Narahindutse…….

///Ntakindi kintu nifuza icyampa ukabona KO NAHINDUTSE
Ndabizi ko bikugoye kubona KO NAHINDUTSE
Iyooo ndatsinzwe ca inkoni izamba
Burya Iby’agaciro ubimenya bigiye
Narahindutse…..

Aaaaahhh, Aaaaaahhh KO NAHINDUTSE
Aaaaahhh, Aaaaaahhh KO NAHINDUTSE
Aaaaahhh, Aaaaaahhh KO NAHINDUTSE
Aaaaahhh, Aaaaaahhh KO NAHINDUTSE

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza