IGIHE

New York: The Ben arifatanya na Loni kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

0 16-04-2014 - saa 08:15, IGIHE

Ku cyicaro cy’Umuryango w’abibumbye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2014 hateganyijwe umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
The Ben yatangarije IGIHE ko yatumiwe na Ambasade y’u Rwanda muri Loni kugira ngo ajye kuririmbira abayobozi bakomeye bari bwitabire umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni iby’igiciro kuri uyu muhanzi na bagenzi be bagize itsinda rya PressOne kuba Ambasade y’u Rwanda yatekereje (…)

Ku cyicaro cy’Umuryango w’abibumbye, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2014 hateganyijwe umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

The Ben yatangarije IGIHE ko yatumiwe na Ambasade y’u Rwanda muri Loni kugira ngo ajye kuririmbira abayobozi bakomeye bari bwitabire umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni iby’igiciro kuri uyu muhanzi na bagenzi be bagize itsinda rya PressOne kuba Ambasade y’u Rwanda yatekereje ko bajya gutanga umusanzu wabo muri uyu muhango uri bwitabirwe n’abayobozi bakomeye muri Loni.

The Ben araririmba muri Loni ubwo haba hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

The Ben ati “Uyu muhango ngiye kwitabira, navuga ko ari uwo kwibuka ku rwego mpuzamahanga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Urabera ku cyicaro gikuru cya ONU i New York. Haraba hari abayobozi benshi bakomeye, aba Ambasaderi b’ibihugu byose biri muri ONU.”

Akomeza agira ati “Ni ibyishimo kuri njyewe na bagenzi banjye bo muri Press One kuko kuba ngiye kuririmba hariya ndaba mbahagarariye. Nasoza nsaba Abanyarwanda bose kurangwa n’umuco w’urukundo rudufasha kubaka igihugu cyayu. Duharanire kuba imbuto z’amahoro muri bagenzi bacu.”

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Loni, nyuma y’itariki ya 7 Mata ari nayo ibanziriza iminsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside, umuryango w’abibumbye wiyemeje kujya witabira ibikorwa byo kwibuka bizagenda bibera mu bice bitandukanye by’isi nka Armenia, Bangladesh, Belgium, Burkina Faso, Burundi, Colombia, Congo, Czech Republic, India, Indonesia, Iran, Italy, Kenya, Madagascar, Mexico, Morocco, Nigeria, Poland, Russia, Senegal, South Africa, Tanzania na Zambia.

Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye, uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2014 guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza