Mu birori byo kwihiza isabukuru y’imyaka 50 Croix Rouge Rwanda imaze ishinzwe, umuhanzi Senderi International Hit yahagurukije umunyacyubahiro w’Umuyapanikazi wari witabiriye ibyo birori babyinana nk’abitoreje hamwe. Muri ibi birori byabereye kuri Petit Stade mu mpera z’icyumweru gishize byari byatumiwemo umuhanzi rukumbi, Senderi International Hit utari wazanye ababyinnyi be nk’uko yari asanzwe abimenyereweho. Uyu muhanzi yashimishije abari bitabiriye ibi birori kugeza ubwo Umuyapanikazi (…)
Mu birori byo kwihiza isabukuru y’imyaka 50 Croix Rouge Rwanda imaze ishinzwe, umuhanzi Senderi International Hit yahagurukije umunyacyubahiro w’Umuyapanikazi wari witabiriye ibyo birori babyinana nk’abitoreje hamwe.
Muri ibi birori byabereye kuri Petit Stade mu mpera z’icyumweru gishize byari byatumiwemo umuhanzi rukumbi, Senderi International Hit utari wazanye ababyinnyi be nk’uko yari asanzwe abimenyereweho. Uyu muhanzi yashimishije abari bitabiriye ibi birori kugeza ubwo Umuyapanikazi uyobora wa Croix Rouge muri Afurika y’Uburasirazuba na we yivuyeyo abyina indirimbo za Senderi.
Mu ndirimbo irata ibikorwa by’ubutwari bya Croix Rouge, Senderi yanze gukomeza kuyiririmba wenyine, niko guhagurutsa uyu mushyitsi w’umunyamahanga ngo babyinane.Bamwe mu bari muri ibyo birori babanje kugirango ni umubyinnyi usanzwe ubyinana na Senderi kubera uburyo babyinaga nk’abitoreje hamwe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Senderi yavuze ko ari ubwa mbere bari babonanye, kuba yaremeye kubyina indirimbo ze abifata nk’ikimenyetso gikomeye kimwereka ko umuziki we washinze imizi no mu mahanga.
Yagize ati ” Iyo uri Hit burya uba uri Hit ntibazakubeshye. Niba wabonye uburyo twabyinanye indirimbo ikarangira agishaka kubyina bigaragaza ko Hit ari Hit nyine, indirimbo zanjye zirabyinitse Abanyarwanda, abanyamahanga abakuru n’abato bose barazikunda.”
Senderi yakomeje atangariza IGIHE ko kuba abakorerabushake ba Croix Rouge Rwanda baramutoranyije mu bahanzi bose ngo ajye gufatanya na bo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50, ari kimwe muri byinshi bigaragaza ko ashoboye.
Akaba yaboneyeho gusaba Abanyarwanda n’abakunzi be muri rusange kugira umutima utabara, batera inkunga ibikorwa by’ubutabazi bya Croix Rouge Rwanda.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!