Senderi ahamya ko ubwato bwari butwaye abarohamye mu ruzi rwa Nyabarongo tariki ya 3 Mutarama 2015 , abagera kuri 12 bakahasiga ubuzima ngo bose bari abafana be ndetse akaba yasuye agace baguye mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo.
Uyu muhanzi unamenyereweho gukora udushya twinshi yasuye Umurenge wa Mageragere ku nkombe z’aho ubwato bwarohamiye. Senderi avuga ko impamvu ya mbere yatumye aza kwifatanya n’iyi miryango yabuze abayo ari uko ngo abari muri ubwo bwato bose ari (…)
Senderi ahamya ko ubwato bwari butwaye abarohamye mu ruzi rwa Nyabarongo tariki ya 3 Mutarama 2015 , abagera kuri 12 bakahasiga ubuzima ngo bose bari abafana be ndetse akaba yasuye agace baguye mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo.
Uyu muhanzi unamenyereweho gukora udushya twinshi yasuye Umurenge wa Mageragere ku nkombe z’aho ubwato bwarohamiye. Senderi avuga ko impamvu ya mbere yatumye aza kwifatanya n’iyi miryango yabuze abayo ari uko ngo abari muri ubwo bwato bose ari bamwe mu bafana be.
Mu Kiganiro cye na IGIHE ,Senderi yasobanuye ko aba bantu barohamye muri Nyabarongo ngo bari Abanyarwanda b’intore ndetse by’umwihariko abamukunda bose abakaba ari intore nka we bityo aza gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo.
Yongeyeho ko uretse ubutore bubahuza ,ngo muri Mageragere ahafite inshuti nyinshi ndetse ngo hari indirimbo yakoranye n’umuntu uhavuka.
Yagize ati “ Aha mpafite abakunzi benshi cyane kandi uretse kuba duhuzwa no kuba turi intore, n’abari mu bwato bose bari intore kandi ni abafana banjye. Niyo mpamvu bitewe n’umutima w’urukundo n’ubutabazi uranga intore byatumye mpita nza hano kwifatanya n’iyi miryango igishakisha abayo baburiwe irengero”.
Uyu muhanzi yaganirije abaturage ba Mageragere kujya bitondera uruzi rwa Nyabarongo ndetse anasaba ko ubuyobozi bw’utu turere twa Kamonyi na Nyarugenge duhujwe n’uru ruzi gufatanya bakarebera hamwe uburyo bashakira abaturage indi nzira nyabagendwa yabafasha gukomeza guhahirana nta n’umwe ubangamiwe.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!