Senderi International Hit yatangiye gukoresha indimi Mpuzamahanga mu ndirimbo z’isanamitima ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izigaragaza ingaruka zishaririye ubu bwicanyi ndengakamere bwasigiye u Rwanda kugira ngo n’abanyamahanga basobanukirwe neza uko aya mahano yashegeshe igihugu.
Mu kiganiro Senderi Hit yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko nubwo nta bumenyi buhagije afite mu ndimi z’amahanga ngo yatangiye urugamba rwo kugerageza kuririmba mu Cyongereza indirimbo zigaragaza ingaruka mbi Jenoside yasigiye u Rwanda ndetse izo yakoze mu myaka 21 ishize na zo akazagerageza kuzandikamo amagambo asobanurira abatumva Ikinyarwanda.
Yagize ati “Biragoye ndetse bizangora cyane kuba nazishyira mu Cyongereza kuko ntabwo nzi izi ndimi neza. Ubu natangiriye ku ndirimbo nakoze mu myaka 21 ishize, ndi kugerageza kuzandikamo amagambo y’Icyongereza kugira ngo abanyamahanga bibonere neza ubukana Jenoside yateguranywe banabone ingaruka yadusigiye”
Yakomeje agira ati “Ku ikubitiro natangiriye ku ndirimbo ‘Intimba y’intore’ ubu isobanuye mu Cyongereza n’izindi nakoze mu myaka yashize zose ngiye kuzandikamo Icyongereza hanyuma mu mwaka utaha nzatangira kuririmba mu ndimi z’amahanga nanjye ntange umusanzu wanjye mu kwereka amahanga ukuri kw’ibyabereye mu Rwanda”
Nyuma y’imyaka 21 Senderi amaze aririmba ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo asanga hari benshi mu barokotse yafashije kongera kwiyubaka no kwiremamo icyizere cyo kubaho neza ahanini biturutse ku butumwa yakira.
Nk’inkeragutabara yagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ngo ntazahwema gufatanya n’u Rwanda guhangana n’ingaruka aya mahano yasigiye igihugu no kugaragaza by’ukuri uko ubu bwicanyi bwakozwe kuko ibyo aririmba yanabyiboneye n’amaso ye.
Yagize ati “Ibyo ndirimba byose narabibonye, imisozi nagiye ndirimbaho yose nayigezeho menya neza amateka yayo muri Jenoside. Njye ndi inkeragutabara, nagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika ubu bwicanyi bwadutwaye abacu basaga miliyoni, sinzahwema gukomeza kwerekana ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside, nzabyereka abanyamahanga n’abandi bose bashaka gupfobya no kuvuga ko nta Jenoside yabaye”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!