Umuririmbyi Senderi International Hit yagize icyo atangaza nyuma yo kurangiza irushanwa rya primus Guma Guma Super Star ari ku mwanya wa 8 mu bahanzi 10 bahatanaga. Uyu muhanzi waririmbye ‘Jalousie’ yavuze ko naho byafata imyaka myinshi ariko umwenda afitiye abafana be azashyira akawubishyura.
Senderi yatangarije IGIHE ko kuva yakwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma mu mwaka wa 2013 ku nshuro ya mbere, yasezeranyije abafana be kuzabaha ibyishimo bakabyina intsinzi ubwo bazaba (…)
Umuririmbyi Senderi International Hit yagize icyo atangaza nyuma yo kurangiza irushanwa rya primus Guma Guma Super Star ari ku mwanya wa 8 mu bahanzi 10 bahatanaga. Uyu muhanzi waririmbye ‘Jalousie’ yavuze ko naho byafata imyaka myinshi ariko umwenda afitiye abafana be azashyira akawubishyura.
Senderi yatangarije IGIHE ko kuva yakwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma mu mwaka wa 2013 ku nshuro ya mbere, yasezeranyije abafana be kuzabaha ibyishimo bakabyina intsinzi ubwo bazaba begukanye iri rushanwa. Cyakora, amahirwe ntiyamuhiriye kuko atabashije kwegukana igikombe emwe ntaze no muri 5 bageze ku mwanya wa nyuma.
Mu mwaka wakurikiyeho, 2014, Senderi yongeye kwinjira muri iri rushanwa. Nabwo yasezeranyije abafana be ko atagiye kurushanwa gusa ahubwo agiye kuzana igikombe. Ku itariki ya 30 Kanama 2014, Senderi nabwo yaje kutabasha kugera ku cyo yasezeranyije abafana be aba uwa 8 ahembwa miliyoni 1.5 mu gihe uwegukanye irushanwa, Jay Polly yatwaye miliyoni 24.
Nubwo bibaye ubugira kabiri Senderi akubitirwa ahareba i Nzega, ngo umunsi nawe atazi azi ko umwenda abereyemo abafana be azawubishyura.
Yagize ati “Sinzi igihe ariko amaherezo umwenda mbereyemo abafana banjye nzawubishyura. Mbarimo ideni ry’ibyishimo badafite ariko bahumure, igihe kizagera mbibahe.”
Senderi ashimangira ko ejo cyangwa ejo bundi hari ubwo igihembo cya PGGSS kizamugera mu ntoki.
Hagati aho, Senderi avuga ko bike yakuye muri PGGSS4 yateguye uburyo bwo kubisangira n’abafana be. Aha Senderi akaba ngo yarateguriye amatsinda ry’abafana be muri buri karere amakaziye 5 ya Primus yo kwineguriraho.
yagize ati “…No mu yo twabonye tuzasangira, buri tsinda ry’abafana nariteguriye amakaziye atanu ya primus , nzasubira aho twanyuze hose dusangire twinegure dufate imigambi yo kugaruka mu yindi Guma Guma.”
Senderi yanatangaje ko muri iyi minsi agiye gusubukura ibikorwa byo kwagura muzika ye. Aha harimo gukora amashusho y’indirimbo ‘Umuvuduko’ n’izindi ndirimbo nshya.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!