IGIHE

U Bubiligi: Selemani yasohoye indirimbo yakoranye na Jay Polly

0 22-09-2014 - saa 06:37, IGIHE

Umuhanzi uba mu Bubiligi, Selemani Uwihanganye yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly ubwo yitabiraga igitaramo yari yatumiwemo hamwe na Urban Boys.
Kanda hano wumve Ndakubona
Iyi ndirimbo bise ‘Ndakubona’, Selemani avuga ko Jay Polly yasize bayifatiye amashusho ndetse azasohoka mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Iyi ndirimbo nshya nayise Ndakubona, nayikoranye na Jay Polly ubwo yari inaha mu gitaramo, twayikoreye muri Kilulu9 hamwe na producer Didier, amashusho yayo nayo twamaze (…)

Umuhanzi uba mu Bubiligi, Selemani Uwihanganye yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jay Polly ubwo yitabiraga igitaramo yari yatumiwemo hamwe na Urban Boys.

Kanda hano wumve Ndakubona

Iyi ndirimbo bise ‘Ndakubona’, Selemani avuga ko Jay Polly yasize bayifatiye amashusho ndetse azasohoka mu minsi ya vuba.

Selemani na Jay Polly

Yagize ati “Iyi ndirimbo nshya nayise Ndakubona, nayikoranye na Jay Polly ubwo yari inaha mu gitaramo, twayikoreye muri Kilulu9 hamwe na producer Didier, amashusho yayo nayo twamaze kuyafata video ikaba izagera ku bafana mugihe cya vuba.”

Ni ubwa mbere Selemani akorana indirimbo na Jay Polly ariko hari abandi bahanzi yagiye afatanya nabo indirimbo. Muri bo harimo Kitoko mu ndirimbo ‘Akaririmbo’ hamwe na Mani Martin basubiranyemo ‘Kiberinka’, n’abandi.

Selemani yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Kiberinka’ yakoze akiri mu Rwanda, kuri ubu abarizwa i Burayi kubera impamvu z’amasomo.

Jay Polly i Burayi...
Ubwo bafataga amashusho y'iyi ndirimbo...
Mu minsi mike hazasohoka video y'iyi ndirimbo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza