IGIHE

Umuziki w’u Rwanda urimo ruswa – Riderman

0 16-08-2013 - saa 11:56, Dean Irak

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, agahabwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda, abantu benshi bifuje kumenya icyo uyu muraperi Riderman, atangaza, ari naho yagiye ahishura bimwe mu byo atari yarigeze avugaho.
Kuri ubu uyu muraperi yatangarije Newtimes ko mu Rwanda haba ruswa mu muziki nyarwanda.
Abajijwe ku cyo atekereza ku muziki wo mu Rwanda, Riderman yagize ati “Ruswa! Bamwe mu bahanzi baha ruswa abanyamakuru ngo babamamaze, babacurange ku (…)

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III, agahabwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda, abantu benshi bifuje kumenya icyo uyu muraperi Riderman, atangaza, ari naho yagiye ahishura bimwe mu byo atari yarigeze avugaho.

Kuri ubu uyu muraperi yatangarije Newtimes ko mu Rwanda haba ruswa mu muziki nyarwanda.

Abajijwe ku cyo atekereza ku muziki wo mu Rwanda, Riderman yagize ati “Ruswa! Bamwe mu bahanzi baha ruswa abanyamakuru ngo babamamaze, babacurange ku maradiyo cyangwa se kuri televiziyo”.

Riderman yongeyeho ati “Ibyo bidindiza abahanzi b’abakene n’abakizamuka badafite amafaranga ngo nabo bayatange. None se ubwo abo bahanzi bazamenyekana ryari?”

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Mitali Protais, niwe washyikirije Riderman (Igisumizi) igihembo

Riderman avuga kandi ko kuba abaterankunga bataraboneka mu muziki nyarwanda nabyo bikiri ingorane.

Mu bindi biganiro Riderman yagiye atanga, yavuze ko ababyeyi be bari barabanje kumwangira gukora umuziki.

Yagize ati “Ntibabyakiriye neza cyane cyane ko bumvaga ko kuva ngiye mu muziki nkiri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, bumvaga ko ngiye kuva mu ishuri, ko ntazanatsinda, ko ntazarangiza; babifashe nk’aho ari ikintu kibi mbese babyakiriye nabi”.

Yongeraho kandi ko gutwara igihembo cy’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi kwe bigaragaza ko Hip-Hop atari injyana y’ibirara nk’uko mu Rwanda byakunzwe kujya bivugwa.

Riderman yerekana igihembo yahawe cy'umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III

Yagize ati “Ni indi ntambwe yindi ku njyana ya Hip-Hop, ni ukubohoka kuko bakomeje kuyifata nk’injyana y’ingegera, ko ari injyana y’abantu badashobotse kuri uyu mwanya mu gihe umuntu atwaye icyo gikombe, akagitwara mu gihe ari muri iyo njyana bigaragarije buri Munyarwanda wese ko biyo njyana ari injyana y’abantu bashoboye, basobanutse batari ingegera, badasobanutse batiha agaciro nk’uko byakunze kuvugwa”.

Riderman amaze gutwara ibihembo bibiri bya Salax ari byo icy’umuhanzi witwaye neza muri Hip-Hop mu 2008 no mu 2010, anatwara ikindi gihembo cya Salax cya Album y’Umwaka wa 2011.

Riderman amaze gushyira hanze Album enye ari zo; Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura. Arateganya kumurika Album ya gatanu yise Intama mu ruhu rw’impyisi.

Riderman nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III

Mbere yo kwegukana izi miliyoni, Riderman yari yavuze ko ahangayikishijwe no kuba hari bamwe mu bahanzi bari bari kwitoresha ngo bazabe ari bo begukana umwanya wa mbere muri iri rushanwa. Yari yagize ati “Izo nkuru ndazumva, benshi barampamagara bakambwira ngo Riderman Kanaka arimo aratanga M2U, ngwino nawe uzitange”.

Kanda HANO urebe amafoto menshi mashya y’uko Riderman yegukanye PGGSS III

Foto: Faustin Nkurunziza

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza