IGIHE

Nyuma y’impanuka Riderman yagize, yashyize hanze indirimbo y’Ikirundi

0 2-08-2014 - saa 10:15, Munyengabe Murungi Sabin

Nyuma y’iminsi ibiri ahuye n’ibyago agakora impanuka ndetse bikamuviramo gufungwa, umuraperi Riderman yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Ikirundi imwe mu zigize album ye ya gatanu.
Iyi ndirimbo Riderman yise Murondo ije nyuma y’iyo yise ‘Piquant’ iri mu njyana ya Rap mu rurimi rw’Igifaransa aho uyu muraperi yemeza ko yayikoze ashaka kubwira abantu bashaka kumuca intege no kubangamira ubuhanzi bwe.
Yagize ati, “Ndirimbamo uburyo hari abantu bashaka kuntura hasi bagasanga ndi (…)

Nyuma y’iminsi ibiri ahuye n’ibyago agakora impanuka ndetse bikamuviramo gufungwa, umuraperi Riderman yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Ikirundi imwe mu zigize album ye ya gatanu.

Iyi ndirimbo Riderman yise Murondo ije nyuma y’iyo yise ‘Piquant’ iri mu njyana ya Rap mu rurimi rw’Igifaransa aho uyu muraperi yemeza ko yayikoze ashaka kubwira abantu bashaka kumuca intege no kubangamira ubuhanzi bwe.

Yagize ati, “Ndirimbamo uburyo hari abantu bashaka kuntura hasi bagasanga ndi urusenda mu kanwa kabo, hari abashaka kunzitira mu mwuga wanjye abo ni bo mbwira.”

Muri ‘Murondo’, Riderman aba abwira umukunzi we ko atigeze ashaka kumwanga ahubwo batandukanyijwe n’ubuzima bw’Isi bwahinduye byose. Iyi kimwe n’izindi uyu muraperi ari gutunganya zizaba zigize album ye ya 5 igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga mu rwego rwo kwagura isoko ry’umuziki we.

Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 9 ziri mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Ikirund, i gusa imwe muri zo niyo izaba iri mu Kinyarwanda.

Usibye kwagura isoko rye rya muzika mu batavugaIikinyarwanda, Riderman avuga ko gukoresha indimi nyinshi kuri iyi Album ye birimo no kugirango ubutumwa atanga bugere no ku batavuga Ikinyarwanda.

Riderman ntabwo yari amenyerewe mu ndirimbo ziri mu ndimi z’amahanga gusa ngo ni abafana be bakomeje kumusaba kuririmba no mu ndimi z’amahanga.

UMVA IYI NDIRIMBO HANO

Yagize ati “Ni abafana banjye babinsabye kuko kuri album yanjye ya 5 hazaba hariho n’indirimbo ziri mu ndimi z’amahanga nk’Igifaransa, Ikirundi n’Icyongereza.”

Indirimbo Murondo yakozwe na Producer Fazzo muri Infinity Records.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza