IGIHE

Nyuma yo kwegukana PGGSS III, Riderman yashinze indi Studio

0 14-08-2013 - saa 17:47, Dean Irak

Umuhanzi Riderman wahiriwe n’amahirwe yo kwegukana agera kuri miliyoni 24.000.000 y’amanyarwanda nk’umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, ubu yahisemo guhita ashinga indi Studio, nyuma y’isanzwe izwi ku izina ry’ibisumizi.
Iyi Studio nayo izitwa Ibisumizi iherereyemu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nko muri Quartier Matheus.
Aganira na IGIHE, M Izzo umwe mu bakorana na Riderman bya hafi yagize ati “ubu ibikoresho by’ibanze byamaze kugeramo, hasigaye bike ubundi tugatangira gukora”.
Uyu M (…)

Iyi ni inzu itunganya umuziki yitwa Ibisumizi isanzwe ikorera i Nyamirambo ya Riderman

Uyu M Izzo aheruka gukubitana n’umunyamakuru wa IGIHE avuye mu imurikagurisha (Expo) kugura tapi yagombaga gushyirwa muri iyi nzu nshya itunganya umuziki ya Riderman.

Riderman ashinze iyi Studio nyuma y’igihe gikabakaba imyaka itatu, ashinze studio y’Ibisumizi iherereye mu Biryogo kandi imwinjiriza.

Riderman nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III yashinze indi nzu itunganya umuziki

Riderman ntaratangaza uzakorera muri iyi nzu nshya itunganya umuziki, mu gihe indi isanzwe yakoreragamo T-Brown.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza