IGIHE

Imurika rya Album “Igikona” ya Riderman ryashimishije bikomeye abafana

0 22-12-2013 - saa 17:06, Mathias Hitimana

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi cyane ku izina rya Riderman kuwa Gatandatu ushize nibwo yongeye kwiyereka abafana be abagezaho umuzigo w’ibihangano bye nk’uko byari biteganijwe.
Iki gitaramo cyo kumurika album ye ya 5 yise "Igikona" kikaba cyaritabiriwe cyane ugereranyije n’ibindi bitaramo byakibanjirije.
Hari ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (6:45pm) ubwo igitaramo nyirizina cyatangizwaga n’abashyushyarugamba Mc Kate na Mc Phil Peter ubwo bashyushyaga imbaga y’abari (…)

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi cyane ku izina rya Riderman kuwa Gatandatu ushize nibwo yongeye kwiyereka abafana be abagezaho umuzigo w’ibihangano bye nk’uko byari biteganijwe.

Iki gitaramo cyo kumurika album ye ya 5 yise "Igikona" kikaba cyaritabiriwe cyane ugereranyije n’ibindi bitaramo byakibanjirije.

Hari ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (6:45pm) ubwo igitaramo nyirizina cyatangizwaga n’abashyushyarugamba Mc Kate na Mc Phil Peter ubwo bashyushyaga imbaga y’abari aho.

Ntibyatinze ku rubyiniro hasesekara itsinda rya Sick City Entertainment rizwiho imibyinire igezweho (dance moderne), nyuma hakurikiyeho abahanzi batandukanye dore ko bari baje kumushyigikira ari benshi harimo Jay Polly, Kamichi, Social, M-Izzo, Active, Uncle Austin n’abandi benshi babukereye.

Ahagana saa tatu nibwo umuraperi Riderman yageze ku rubyiniro mu ndirimbo yise "Abanyabirori" yahagurukije abari bitabiriye igitaramo dore ko yakoze umuziki w’umwimerere uzwi cyane nka "Live music".

Yakomeje gushimisha abari muri Petit Stade mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse ari nako akomeza kubakorera "udutendo" dore ko yiyitwa "Gitende mu dutendo"; aza no gutungurana agarutse ku rubyiniro yambaye ikanzu imeze nk’iya ba musenyeri.

Uyu musore uzwi nk’umukuru w’Ibisumizi (inzu ye itunganya muzika) akaba yaragaragaje ko akunzwe cyane dore ko Petit Stade yari yuzuye. Ibi bikaba byiyongera ku kuba yari yaregukanye igihembo ya PGGSS III uyu mwaka.

Mu ijambo rye yabanje gushima Imana imushoboza muri byose, ashimira ababyeyi be n’umukunzi we Asinah nabo bitabiriye iki gitaramo. Yakomeje ashimira umuryango w’abafana be bagize itsinda rya "Riderman Fan Club" dore ko bakomeje kuza ku isonga mu mifanire yabo idasanzwe ndetse anashimira Bralirwa yamuteye inkunga.

Impamvu Riderman yise iyi album "Igikona" ngo ni uko iriho indirimbo zituje nka "Turacyakwibuka" yagereranyije n’ibara ry’umweru, ndetse ngo iriho n’indirimbo nsazi nk’ "Abanyabirori" yagereranyije n’ibara ry’umukara. Ngo ayo mabara yombi akaba agize "IGIKONA".

Jay Polly wo muri Touch Records yateye ingabo mu bitugu Ibisumizi
Ibisumizi byari byakamejeje mu kwishima

[email protected]

Foto/Umuseke

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza