IGIHE

Ibibazo by’urudaca muri Label y’Ibisumizi biratuma igaragara nk’iri mu marembera

0 12-10-2013 - saa 16:13, Dean Irak

Uruhurirane rw’ibibazo by’ingutu by’urudaca bimaze igihe birangwa mu nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi ruri gutuma hari bamwe bemeza ko iyi Label yaba igiye kuva ku rutonde rw’amalabel abarizwa mu Rwanda.
Hashize igihe gito IGIHE tubatangarije ko T-Brown wari usanzwe utunganyiriza indirimbo iyi nzu yasezeye bitewe n’ubushyamirane yagiranye n’umukozi waho.
Hashize igihe gito kandi Spotlight yari isanzwe itunganyiriza amashusho abahanzi bari muri Label y’Ibisumizi nayo ikorana nabi na (…)

Uruhurirane rw’ibibazo by’ingutu by’urudaca bimaze igihe birangwa mu nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi ruri gutuma hari bamwe bemeza ko iyi Label yaba igiye kuva ku rutonde rw’amalabel abarizwa mu Rwanda.

Studio 'Ibisumizi Records' ya Riderman

Hashize igihe gito IGIHE tubatangarije ko T-Brown wari usanzwe utunganyiriza indirimbo iyi nzu yasezeye bitewe n’ubushyamirane yagiranye n’umukozi waho.

Hashize igihe gito kandi Spotlight yari isanzwe itunganyiriza amashusho abahanzi bari muri Label y’Ibisumizi nayo ikorana nabi na Riderman kugeza ubwo ingaruka z’iyi mikoranire mibi zigeze ku bahanzi babarizwa muri label y’Ibisumizi.

Aya makuru yiyongera ku kuba Oda Paccy nawe atakibarizwa mu Bisumizi.

Mu kudutangariza ko yasezeye muri iyi Label y’Ibisumizi, umuhanzi Social Mula, waririmbye “Abanyakigali” yabwiye IGIHE ko Riderman, umuyobozi w’Ibisumizi, atakibonera umwanya wo kwita kuri gahunda z’iyi nzu bikadindiza imikorere y’abahanzi yasinyishije.

Mula yagize ati “Mu Bisumizi nta kindi nahaviriye uretse gushaka gukura mu bikorwa byanjye. Kandi njyewe na Riderman twabiganiriyeho ampa uburenganzira bwo kuba nakora icyo nshaka cyose cyanteza imbere nta kibazo. Riderman ubwe ntabwo yabaga afite umwanya wo gukurikirana Label ye uko imeze, ugasanga Producer we afata gahunda ze, n’umuhanzi agafata gahunda ze bitari ku murongo.”

Kanda HANO urebe amafoto ya Riderman yegukana umwanya wa mbere muri PGGSS III [Foto: Faustin N.]

Queen Cha, umwe mu bahanzi bakorera muri iyi Label yabwiye IGIHE ko amaze amezi agera kuri ane atagera kuri iyi studio. Gusa we yemeza ko imikoranire ye na Riderman imeze neza.

Aganira na IGIHE, Riderman we yavuze ko Ibisumizi bimeze neza kandi ko bidateze gusenyuka.

Ati “Studio irafunguye, ibikorwa birakorwa, amafaranga arahari kandi numva ko abahanzi bavuga ko ntababonera umwanya atari byo kuba njyewe nahahora iyo nashatse gukora igikorwa runaka si ngombwa ko mporana n’umuhanzi nta muhanzi n’umwe.”

Riderman yavuze ko kuri ubu Label y’Ibisumizi igizwe n’abahanzi Queen Cha, Ama-G The Black na M Izzo.

Riderman asba abakunzi b’Ibisumizi kudacika integer ati “Ibisumizi birahari birakomeye mu cyumweru gishize twasohoye indirimbo nshya “Inkweto” ya M Izzo, ejo nasohoye amashusho y’iyitwa “Induru”, Queen Cha nawe yashyize hanze inshya yitwa “Icyaha Ndacyemera” ibikorwa birahari turacyakomeye tumeze neza abantu bavuga ibyo bashaka ntabwo ari buri muntu wishimira iterambere abatwanga batuvuga nabi ariko nabwira abakunzi bacu ko imbaraga tuzikura k’Uwiteka”.

Induru, indirimbo nshya ya Riderman:

Abafana ba Riderman n'Ibisumizi muri rusange
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza