IGIHE

Umuraperi S Face, murumuna wa Pacson, yiyahuye

0 6-07-2013 - saa 08:09, Dean Irak

Umuraperi Pacson, waherukaga gupfusha umuntu wo mu muryango we, yongeye kujya mu gahinda gakomeye ubwo yamenyaga inkuru y’uko murumuna we witwa Christian, wigaga mu mwakawa gatatu w’amashuri abanza mu Karere ka Rubavu yiyahuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga.
Uyu mwana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya S Face nawe yari asanzwe ari umuraperi, n’ubwo yari akiri muto bwose. Indirimbo ye yitwa “Mbera Amaso” igaragaramo Pacson na Jay Polly yakundaga kunyura kuri Televiziyo y’u (…)

Umuraperi Pacson, waherukaga gupfusha umuntu wo mu muryango we, yongeye kujya mu gahinda gakomeye ubwo yamenyaga inkuru y’uko murumuna we witwa Christian, wigaga mu mwakawa gatatu w’amashuri abanza mu Karere ka Rubavu yiyahuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga.

Uyu mwana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya S Face nawe yari asanzwe ari umuraperi, n’ubwo yari akiri muto bwose. Indirimbo ye yitwa “Mbera Amaso” igaragaramo Pacson na Jay Polly yakundaga kunyura kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro The Beat.

S Face bamusanze yimanitse mu mugozi, aho yabaga mu Karere ka Rubavu (Gisenyi).

Aganira na IGIHE, Pacson yagize ati “Hari karumuna kanjye bambwiye ngo kiyahuye, kariyica”.

Pacson yabwiye IGIHE ko baherukanaga n’uyu S Face mu byumweru bibiri bishize, ariko ko nta kibazo gikomeye yari azi ko afite cyatuma yiyahura.

Gusa inshuti za hafi z’uyu muryango zivuga ko ashobora kuba yari afitanye ibibazo bikomeye na se.

Biteganijwe ko Pacson ajya gushyingura uyu murumuna we kuri uyu wa Gatandatu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza