IGIHE

Riderman, Jay Polly na Bull Dogg nibo baraperi Paccy yemeza ko bayoboye mu Rwanda

0 8-05-2014 - saa 10:55, Munyengabe Murungi Sabin

Ku ruhande rwa Paccy, umwe mu baraperikazi bakomeye mu rwanda, yemeza ko Jay Polly, Riderman na Bull Dogg ari bo baraperi baza mu myanya y’imbere haba mu buhanga , igikundiro no kwigaragaza muri iyi njyana .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Paccy, yavuze ko muri iyi minsi afite imishinga ibiri, harimo indirimbo nshya yahurijemo abahanzi Urban Boyz, Dream Boyz, King James, Jay Polly, Uncle Austine na Bruce Melodie . Nyuma y’iyi ndirimbo Paccy yise Rendez-Vous arateganya guhita ashyira hanze (…)

Ku ruhande rwa Paccy, umwe mu baraperikazi bakomeye mu rwanda, yemeza ko Jay Polly, Riderman na Bull Dogg ari bo baraperi baza mu myanya y’imbere haba mu buhanga , igikundiro no kwigaragaza muri iyi njyana .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Paccy, yavuze ko muri iyi minsi afite imishinga ibiri, harimo indirimbo nshya yahurijemo abahanzi Urban Boyz, Dream Boyz, King James, Jay Polly, Uncle Austine na Bruce Melodie . Nyuma y’iyi ndirimbo Paccy yise Rendez-Vous arateganya guhita ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye Love ya weekend .

Paccy ati, “Iyo ndirimbo nshya ndi gukora, nayifatanyije na Urban Boyz, King James, Dream Boyz, Bruce Melodie, Jay Polly na Uncle Austin . Impamvu nahisemo guhuza aba bahanzi mbona ko bafite ingufu cyane muri iyi minsi . Biragoye ko abahanzi bose bajya mu ndirimbo icya rimwe”

Uyu muraperikazi yemeza ko mu Rwanda nubwo benshi bajya mu itangazamakuru bivuga ibigwi ko ari abami ba Hip Hop, kuri we asanga Jay Polly, Riderman na Bull Dogg aribo bayoboye abandi bose .

Paccy yemeza ko Jay Polly ari umwe mu baraperi 3 bayoboye abandi mu Rwanda .

Ati, “Mu Rwanda abaraperi batatu njyewe nemera, harimo Jay Polly. Uyu muraperi ni umuhanga, uburyo yandika indirimbo ze, uburyo aririmba, amagambo ye akora ku mitima ya benshi . Undi ni Riderman kuko ni umuhanga, azi kwandika, afite uburyo arapamo bwiza kandi hari n’ukuntu azi kuririmba neza . Uwa gatatu njyewe mbona ari Bull Dogg kuko ni umuhanga cyane .”

Riderman na we ni umuraperi uyoboye abandi mu Rwanda ku ruhande rwa Paccy .

Abiyita abami, Paccy yabibukije ko buri muhanzi ari umwami ku giti cye gusa hari umuhanzi uba ukora cyane kurusha abandi, abafite abakunzi benshi kandi b’abahanga

Paccy akunda imyandikire ya Bull Dogg n'uburyo arapamo

Paccy ati, “Buri wese ni umwami ku giti cye, buri wese afite ukuntu akora ibintu bye bakabimukundira . Ntabwo bazagukundira ko wiganye kanaka ahubwo biterwa n’umwimerere w’ibyo ukora . njyewe ku giti cyanjye mbona abaraperi ba mbere mu Rwanda ari hagati ya Jay Polly na Riderman ariko sinavuga uwa mbere . Mbigize ibanga ariko nabo hagati yabo baraziranye . Ni abahanga gusa .”

Kuba atabasha gutwara ibikombe bikomeye mu muziki cyangwa ngo yitabire Primus Guma Guma, Paccy ntabwo bimuca intege ndetse akomeje gahunda yihaye kuva agitangira umuziki kugeza ubu .

Ati, “Mu buzima bwanjye ntabwo nkunda gucika intege, nkunda gukomeza nkarwana urugamba . ngomba gukomeza gukora umuziki kuko ndabikunda cyane , igihe kizagera njye mu marushanwa akomeye Imana nibishaka .”

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza