IGIHE

Paccy yashyize ahagaragara album nshya ‘Umusirimu’

0 19-02-2014 - saa 11:33, IGIHE

Umuraperi Oda Paccy, yamaze gushyira album ye ya kabiri yise UMUSIRIMU ku isoko atabicishije mu gitaramo nk’uko bimerewe ku bahanzi nyarwanda.
Paccy washyize ahagaragara alubumu ye ya mbere, Miss President mu kwezi kwa Kanama 2012 mu gitaramo cyabereye kuri stade ntoya i Remera kikarangwa n’ubwitabire buke bw’abafana.
Aganira na IGIHE, Oda Paccy, yasobanuye impamvu yamuteye gushyira alubumu ye kw’isoko adakoze igitaramo nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda.
Avuga ko iyi alubumu (…)

Umuraperi Oda Paccy, yamaze gushyira album ye ya kabiri yise UMUSIRIMU ku isoko atabicishije mu gitaramo nk’uko bimerewe ku bahanzi nyarwanda.

Umusirimu album nshya ya Paccy

Paccy washyize ahagaragara alubumu ye ya mbere, Miss President mu kwezi kwa Kanama 2012 mu gitaramo cyabereye kuri stade ntoya i Remera kikarangwa n’ubwitabire buke bw’abafana.

Aganira na IGIHE, Oda Paccy, yasobanuye impamvu yamuteye gushyira alubumu ye kw’isoko adakoze igitaramo nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda.

Avuga ko iyi alubumu yayikoze mu mwaka wa 2013 gusa kubera uburyo mu mpera z’umwaka hakozwe ibitaramo byinshi ndetse byinshi bigahomba, aribyo byamuteye kubyegeza inyuma kugirango ibintu byose bibanze bijye ku murongo.

Yagize ati, “Iyi album yanjye yitwa UMUSIRIMU, nayikoze mu mwaka wa 2013. Nagombaga kuyimurika mu mpera z’umwaka ushize ariko nsanga byaba byiza mbyigije inyuma kuko mu mpera z’umwaka ushize hakozwe ibitaramo byinshi cyane, bimwe bigahomba abandi bakabijyana mu ntara mbona ntabishobora.”

Kubera kubura ubushobozi bwo kujyana igitaramo mu bice by’icyaro ari naho benshi bari kumurikira alubumu zabo muri iki gihe, Paccy yahisemo gutunganya album ye neza, kayishyira ku isoko akazakora ibitaramo yitonze.

Ati: “njye nabonye bigoye cyane kandi ntabushobozi bwo kujya gukorera igitaramo cyo kumurika album yanjye mu ntara mpitamo kuyishyira hanze ntakoze igitaramo kandi nabyo ntacyo bitwaye, ubu ama-CDs ari ku isoko, kandi n’ibitaramo nzabikora nitonze.”

Alubumu UMUSIRIMU ya Oda Paccy, yamaze kugera hanze ndetse ikaba iboneka ahantu hatandukanye i Kigali ahacururizwa ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Mu mishinga akomerejeho, Paccy avuga ko yatangiye gukora indirimbo yitwa ‘ Mbese nzapfa’ isubiyemo iri gukorerwa na Producer Junior muri Bridge Records, izasohoka kuri album ya gatatu yatangiye gutegura ndetse avuga ko yizera kuzayimurika mu mpera z’umwaka wa 2014.

Album ’UMUSIRIMU’ igizwe n’indirimbo 8: Umusirimu, Rimwe yakoranye na Knowless, Ceza yakoranye na Uncle Austin, Touch my body yakoranye Urban Boyz, Wibura ubwenge, Love ya Weekend, Nzakuzire na Nzategereza.

Igifuniko cya album 'Umusirimu'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza