Mu myaka itandatu amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku nshuro ye ya mbere Meddy agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo azakorera mu bihugu bitandukanye nyuma akazasoreza mu Rwanda, ku ikubitiro azabanziriza mu Bubiligi muri Nyakanga 2015.
Igitaramo cya mbere Meddy azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010, kizabera mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2015. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, nta gitaramo Meddy yigeze akorera hanze ya Amerika uretse ibitaramo bito yatumirwagamo muri Leta zitandukanye.
Mu kiganiro na IGIHE, Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi yavuze ko ibi bitaramo ari kubitegura mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’ ndetse na byo yabihaye iyo nyito.
Igitaramo kizabimburira ibindi yise ‘Ni njyewe Meddy’ kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi ku bufatanye na Team Production iyobowe na Karekezi Justin.
Ati “Ni ibitaramo nise ‘Ni Njyewe Meddy’, bizatangirira mu Bubiligi i Bruxelles. Mu Bubiligi ndi kubifashwamo na Team Production. Nabikoze kubera ko hashize igihe kinini abafana banjye bari mu bice bitandukanye cyane cyane hanze ya Amerika babinsabye. Abafana banjye mu bice bitandukanye ku Isi bagiye bantumira ngo njye kubataramira rimwe bikangora.”
Ingengabihe y’uko ibi bitaramo bizagenda nyuma y’icyo azakorera mu Bubiligi izamenyekana neza bitarenze muri Kamena 2015.
Meddy ukorera umuziki we muri Amerika, yahamirije IGIHE ko bitarenze impera za 2015 azaza gukorera igitaramo mu Rwanda mu buryo budasubirwaho. Mbere yo kuza mu Rwanda, azabanza kuririmbira i Burundi.
Ati “Kubera uburyo abafana babinsabye cyane, ndumva nzicara ari uko hose nahageze. Nyuma yo mu Bubiligi nzajya mu Bufaransa, mu Busuwisi, u Bushinwa, u Buhinde. Hanyuma ibitaramo bizasoreza muri Afurika, icyo mu Burundi hanyuma nsoreze mu Rwanda.”
Kwinjira muri iki gitaramo cya Meddy ni ama-euro 20 ku bazishyura mbere y’uko itariki igera naho ku bazishyura ku muryango ni ama-euro 30, uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda akabakaba 24,180.
Biteganyijwe ko Meddy azahaguruka muri USA ku itariki ya 1 Nyakanga 2015 akerekeza mu Bubiligi aho azakorera imyitozo ya nyuma yo kuririmba Live hanyuma agakora igitaramo nyuma y’iminsi ibiri agasubira muri Amerika.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!