IGIHE

Amarenga y’urukundo hagati ya Meddy n’umunya-Ethiopia wo muri ’Burinde Bucya’

0 15-01-2015 - saa 12:26, Munyengabe Murungi Sabin

Meddy wakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho mu Rwanda mu myaka ishize nka ‘Akaramata’, Amayobera’, ‘Inkoramutima’ n’izindi yunze ubumwe n’umukobwa wo muri Ethiopia yakoresheje mu mashusho ya ‘Burinde Bucya’ benshi babakeka amababa gusa ngo nta kindi bihatse.
Nyuma y’uko amashusho y’indirimbo ye yise ‘Burinde Bucya’ agiye hanze, ni kenshi Medyy yandika ku mbuga nkoranyambaga Facebook, Twitter na Instagram ashimira umukobwa witwa ‘Sosena’ wo muri Ethiopia ku bw’umubano bafitanye akanagaruka (…)

Meddy wakunzwe mu ndirimbo zakanyujijeho mu Rwanda mu myaka ishize nka ‘Akaramata’, Amayobera’, ‘Inkoramutima’ n’izindi yunze ubumwe n’umukobwa wo muri Ethiopia yakoresheje mu mashusho ya ‘Burinde Bucya’ benshi babakeka amababa gusa ngo nta kindi bihatse.

Nyuma y’uko amashusho y’indirimbo ye yise ‘Burinde Bucya’ agiye hanze, ni kenshi Medyy yandika ku mbuga nkoranyambaga Facebook, Twitter na Instagram ashimira umukobwa witwa ‘Sosena’ wo muri Ethiopia ku bw’umubano bafitanye akanagaruka by’umwihariko ku kazi yamukoreye bafata amashusho y’iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na IGIHE, Meddy yabajijwe impamvu asigaye ashyira kenshi amafoto ya Sosena kuri Instagram na Facebook, yasubije ko ari uko amwiyumvamo ndetse akaba akunda akazi ke akora ko kumurika imideli muri Amerika.

Yagize ati “Ariya mafoto impamvu nyashyira kuri Facebook na Instagram ni uburyo bwo kumushyigikira tu. Uriya mwana ni umuhanga, kandi nkunda uburyo amurikamo imideli. Ni umunyamideli ukomeye, donc nkunda akazi akora”

Mu bitekerezo bishyirwa kuri aya mafoto ya Meddy na Sosena, benshi mu bafana b’uyu muhanzi bahuriza ku kuba bababonamo gukundana nubwo bo batabyemera. Ku ruhande rwa Meddy, yavuze ko impamvu abafana baba bakeka ko akundana na Sosena ari uko yamukoresheje mu mashusho bikiyongeraho ko amugaragariza kumushyigikira binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy yagize ati “Bo ni ibyo bakeka, kuba nshyiraho amafoto ye nta wundi mukobwa ndashyiraho babyibazaho”

Umunya-Ethipia Sosena uvugwaho kuba mu rukundo na Meddy

Abajijwe niba nta rukundo koko ruri hagati ye n’uyu munyamideli wo muri Ethiopia, Meddy yagize ati “Harimo akikekwe gatoya tu ariko ntabwo dukundana. Biraho, nta kidasanzwe”

Nubwo Meddy avuga ko nta kidasanzwe kiri hagati ye na Sosena, ni kenshi amuririmba binyuze kuri Instagram, undi na we akamusubiza mu mvugo ubona ko ihishe byinshi.

Meddy uvugwaho kuba mu rukundo na Sosena wo muri Ethiopia nta na rimwe arerekana umukunzi we cyangwa ngo agire uwo bagirana ubumwe budasanzwe muri showbiz nk’uko bigenda ku bandi bahanzi nyarwanda.

Mu minsi 10 indirimbo ‘Burinde Bucya’ imaze ishyizwe ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa inshuro zigera 40, 926. Iyi ndirimbo na yo yatangiye guca ibintu mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, ije ikurikiye ‘Nasara’ nayo yarebwe n’abasaga 550,000.

Sosena
Meddy na Sosena

Ngabo muri ’Burinde Bucya’

Ubumwe bwabo bwatangiye gushinga imizi muri 'Burinde Bucya'

REBA BURINDE BUCYA HANO:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza