IGIHE

Amafoto y’impanuka ya Meddy na Cedru

0 27-05-2013 - saa 16:26, Dean Irak

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi IGIHE tabagejejeho inkuru y’uko umuhanzi Meddy yagize impanuka ubwo yatahaga ari kumwe n’utunganya amashusho, Producer Cedru.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro ahagana saa tanu (11PM).
Nk’uko bigaragara mu mafoto imodoka Meddy yari atwaye niyo yagonze bityo iyagonzwe (yo mu bwoko bwa Taxi Voiture) iba ariyo yangirika cyane.
Maddy yabwiye IGIHE ko abari bari inyuma mu modoka bagonze ari bo bakomeretse ariko bidakabije cyane. (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi IGIHE tabagejejeho inkuru y’uko umuhanzi Meddy yagize impanuka ubwo yatahaga ari kumwe n’utunganya amashusho, Producer Cedru.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro ahagana saa tanu (11PM).

Nk’uko bigaragara mu mafoto imodoka Meddy yari atwaye niyo yagonze bityo iyagonzwe (yo mu bwoko bwa Taxi Voiture) iba ariyo yangirika cyane.

Maddy yabwiye IGIHE ko abari bari inyuma mu modoka bagonze ari bo bakomeretse ariko bidakabije cyane. Yabwiye IGIHE ko abo bantu bari muri iyo modoka bahise bajyanwa mu bitaro.

Meddy yasobanuye ko impamvu y’iyi mpanuka ari uko uwo bagonganye yagombaga kuba yahagaze agategereza ko bahita ariko ntiyahagarara. Yagize ati "Hari ahantu [uwo nagonze] yagombaga guhagarara akitegereza imodoka, ntiyabikoze. Urumva yakomeje duhurira hagati."

Meddy nawe yaje guhita yihutira kujya kwa muganga ngo harebwe niba nta kibazo yagize kuko yababaraga mu gatuza ariko ku bw’amahirwe asanga ntacyo yabaye nuko ahita ataha.

Amafoto:

Iyi modoka ndende iri inyuma ni iy'ubutabazi naho iri imbere yahombanyeho ku kizuru y'umukara ni iyo Meddy yari atwaye
Iyi ni imodoka itwara abagenzi yagonzwe na Meddy
Impanuka yabaye mu masaha ya saa tanu z'ijoro (11PM)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza