IGIHE

Mani Martin yikundira abakobwa bambara impenure

0 25-07-2014 - saa 14:52, Munyengabe Murungi Sabin

Mu kiganiro na The New Times bamubaza ku myambarire ye, aho ahahire n’ubwoko bw’imyenda bumushimisha ku bakobwa, Mani Martin yashimangiye ko akunda abakobwa bambara utujipo duhenuye(mini-skirts).
Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise Akagezi ka Mushoroza yavuze ko imyambaro ye akunda kuyigurira mu iduka rya Zahabu Francis, mu mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mr Price no ku mihanda y’i Nyamirambo.
Mani Martin ati, “Rimwe na rimwe ngurira muri Zahabu Magazine, muri Mr Price no ku (…)

Mu kiganiro na The New Times bamubaza ku myambarire ye, aho ahahire n’ubwoko bw’imyenda bumushimisha ku bakobwa, Mani Martin yashimangiye ko akunda abakobwa bambara utujipo duhenuye(mini-skirts).

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise Akagezi ka Mushoroza yavuze ko imyambaro ye akunda kuyigurira mu iduka rya Zahabu Francis, mu mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mr Price no ku mihanda y’i Nyamirambo.

Mani Martin ati, “Rimwe na rimwe ngurira muri Zahabu Magazine, muri Mr Price no ku mihanda y’i Nyamirambo. Gusa, akenshi nambara ibyadozwe n’abadozi banjye dusanzwe dukorana ubundi tukareba uburyo twakora umwambaro wanjye wihariye bitewe n’ubwoko nshaka”

Mani Martin kandi yemeje ko imyenda , inkweto yambara n’imyenda y’imbere abigura muri caguwa.

Umunyamakuru amubajije imyambarire y’abakobwa akunda, Mani Martin yavuze ko bibera byiza ijisho rye iyo abonye abakobwa bambaye amajipo magufi.

Ati, “Nkunda abakobwa bambara ijipo ngufi”

Mu bahanzi nyarwanda abona bagerageza kwambara bakaberwa, Mani Martin yavuze Masamba, Knowless na Alpha Rwirangira.

Ati, “Hano iwacu mbona ari Masamba, Knowless na Alpha Rwirangira, bagerageza guhitamo neza imyenda bakanaberwa. Mu karere dutuyemo, Diamond wo muri Tanzania ahagaze neza , ku rwego rw’Isi nkunda John Legend”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza