‘Akagezi ka Mushoroza’ ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mani Martin, avuga ko yahimbye nyuma yo kwibuka ibihe bya cyera akiri iwabo mu cyaro mu Ntara y’Uburengerazuba ahahoze ari Cyangugu.
Kanda hano wumve Akagezi ka Mushoroza
Mani Martin yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo iri mu njyana ikomoka muri Congo, ikaba ikubiyemo ubuzima bwe bwo mu bwana.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ishingiye ku mateka yanjye yo mu bwana, ‘Akagezi ka Mushoroza’ kari akagezi gato mu cyaro cy’iwacu i Ntura, ako kagezi (…)
‘Akagezi ka Mushoroza’ ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mani Martin, avuga ko yahimbye nyuma yo kwibuka ibihe bya cyera akiri iwabo mu cyaro mu Ntara y’Uburengerazuba ahahoze ari Cyangugu.
Kanda hano wumve Akagezi ka Mushoroza
Mani Martin yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo iri mu njyana ikomoka muri Congo, ikaba ikubiyemo ubuzima bwe bwo mu bwana.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ishingiye ku mateka yanjye yo mu bwana, ‘Akagezi ka Mushoroza’ kari akagezi gato mu cyaro cy’iwacu i Ntura, ako kagezi niko katumye nandika iyi ndirimbo.”
Muri iyi ndirimbo, Mani Martin avugamo udusozi tw’aho yakurikiye aho avuga ko yakiniye iby’abana.
Asobanura uburyo yanditse akanaririmba iyi ndirimbo, Mani Martin yavuze ko yabitewe n’ibintu bitatu: Ubuzima bwo mu bwana bwe hatarabaho za telephone na internet; agasozi k’iwabo n’indirimbo baririmbaga cyera bakiri Abasaveri bita ku Nyanja ya Mushoroza.
Mani Martin ni umuhanzi w’umunyarwanda ukunze kwibanda ku ndirimbo za kinyafurika. Yabanje kuririmba iz’Imana aza guhindura ajya mu ndirimbo zisanzwe.Yegukanye ibihembo bitandukanye muri muzika anabasha kwitabira amaserukiramuco menshi ya muzika ku Isi.
Indirimbo ye My Destiny, mu mwaka wa 2013 yaje ku rutonde rw’indirimbo 50 z’ibihe byose kuri BBC.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!