IGIHE

Mani Martin, umuhanzi ubumbatiye ahazaza h’umuziki nyarwanda

0 15-09-2014 - saa 11:20, Munyengabe Murungi Sabin

– Ubuvanganzo yize, ipfundo ryo kuba akora umuziki adahatiriza Yatangiye aririmbira Imana abivuyemo ahabwa urw’amenyo Ni muto mu myaka akaba igikwerere mu muziki Mani Martin, inkingi ya kanagazi benshi bigiraho umuziki wa Live Ni umuhanzi ukora umuziki w’iki gihe awusanisha na gakondo mu gusigasira umuzi w’umuziki nyarwanda
Usibye bakuru be mu muziki, abandi bose bamugwa mu ntege mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora ari biri mu maraso ye. Uwavuga ko Mani Martin ari inkingi mwikorezi mu (…)

– Ubuvanganzo yize, ipfundo ryo kuba akora umuziki adahatiriza
– Yatangiye aririmbira Imana abivuyemo ahabwa urw’amenyo
– Ni muto mu myaka akaba igikwerere mu muziki
– Mani Martin, inkingi ya kanagazi benshi bigiraho umuziki wa Live
– Ni umuhanzi ukora umuziki w’iki gihe awusanisha na gakondo mu gusigasira umuzi w’umuziki nyarwanda

Usibye bakuru be mu muziki, abandi bose bamugwa mu ntege mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora ari biri mu maraso ye. Uwavuga ko Mani Martin ari inkingi mwikorezi mu muziki wa live muri iki gihe ntiyaba ahabanyije n’ukuri. Mani Martin yabaye ikiraro benshi mu bahanzi b’iki gihe bambukiraho bava mu kajagari k’icyo bita umuziki bayoboka inzira nyakuri y’abahanzi.

Benshi mu bahanzi bari mu kigero kimwe na Mani Martin mu muziki, iyo bakoze ibitaramo bya live kenshi usanga baririmbira mu ruhu rw’uyu muhanzi gusa yamaze kubaha umwitangirizwa munini ku buryo kuzarya isataburenge bizasaba igihe, ubushishozi, ubwitange no kugorora byinshi.

Mani Martin ni itara kuri benshi mu muziki wa Live

Mani Martin yagiye bwa mbere muri studio afite imyaka 11 y’amavuko, indirimbo ya mbere yakoze yatumye yamamara mu Rwanda ni ‘Urukumbuzi’ yagiye hanze muri 2005.

Yavuye muri Gospel ahinduka ikivume….

Ibitaramo bye ashyiramo umwihariko.

Yigaragaje bwa mbere mu muziki wo mu Rwanda nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Mu myaka ya 2010 no mu ntangiriro za 2011 nibwo yafashe umwanzuro wo gushyira imbere cyane indirimbo zisanzwe benshi baramutuka, ahinduka ikivume kuri bamwe abandi bamuhindura igicibwa bamuziza umwanzuro yafashe gusa ntibyamuciye intege kuko icyo gihe nibwo yahise atangira kuza ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu Rwanda.

Kubera ingufu n’ubuhanga yakoranaga umuziki we, Mani Martin yaje gutoranywa mu bahanzi 10 bahataniye bwa mbere Primus Guma Guma Guma gusa yaje gutungurwa n’uko yavanwe mu irushanwa ku ikubitiro mu bitaramo bya live. Mani Martin wafatwaga nk’umuhanga mu kuririmba live akimara gusezererwa, yahise afata umwanzuro wo kujya gukora umuziki we byimbitse kugira ngo yerekane ko live ye banenze ariyo ashoboye kurusha ibindi byose.

Ahiga benshi mu gutegura urubyiniro.

Kuva asezerewe muri PGGSS bimutunguye , nyamara ari we muhanzi wari ushoboye kuririmba live , Mani Martin yahise afata igihe kirekire atunganya indirimbo zikozwe mu buryo bw’umwimerere maze mu mpera z’umwaka wa 2012 amurikira Abanyarwanda album ebyiri yise ‘My Destiny’ na ‘Intero y’Amahoro’. Icyo gihe yakoze igitaramo cya live akoresheje ibicurangisho gakondo na bike mu bigezweho mu buryo bw’umwimerere 100%, bwari ubwa mbere Serena Hotel yujujwe n’umuhanzi benshi bita uw’iki gihe kandi ari wenyine nta bandi yiyambaje.

Iyo aririmba aba yagiye mu mwuka

Kugeza ubu umuziki wa Mani Martin, wamaze kwigobotora indi miziki, ufite umwihariko n’umwimerere uwuha .

Yemeje benshi mu gitaramo ‘Hobe Rwanda’

Benshi yabaharuriye inzira mu muziki wa Live

Havuzwe imivugo, amakondera, intore zirahamiriza, abagore b’amajwi meza mu bihozo n’indirimbo zo ha mbere bagacishaho, abahamiriza bivayo barabyina, abacuranga gitari bakora mu mirya. Mani Martin ageze ku rubyiniro ibintu byarahindutse, uburyohe bw’ibyo bumvise mbere bwikuba inshuro zitabarika kubera udushya uyu muhanzi yazanye.

N’abanyamahanga bari muri Serena Hotel banyuzwe n’ibyo Mani Martin yakoze, abayobozi bari aho bamukurira ingofero, abagore bamuha impundu.

Abumbatiye ahazaza h’umuziki nyarwanda

Umunyamahanga wumvise indirimbo ya Mani Martin ahita yumva ko ari umuhanzi w’i Rwanda kuko injyana akora ivanzemo gakondo ndetse ucuranze ku buryo bw’umwimerere.

Mani Martin, ni umuhanzi ukora umuziki we afite gahunda n’icyerekezo bihamye. Ntagendera mu kigare cyangwa ngo ashiturwe n’uko bagenzi bari gukorera mu nkubiri yo gushaka kwerekana ko bakoze indirimbo nyinshi bityo babone iturufu ibinjiza mu marushanwa akomeye mu Rwanda. Ni mpamvu usanga ibihangano bye binoze kuko aba yafashe umwanya wo kujya mu nganzo akabitekerezaho ndetse agasohora icyitwa igihangano.

Ntakora akazi ke agendeye mu gihiriri nk’uko bigenda kuri benshi mu bahanzi bakangwa no kumva abakeba babo basohoye akaririmbo nabo huti huti bagahita bajya muri studio nta n’ingingo bagiye kuririmbaho bafite ubundi bagahita bifashisha mudasobwa maze wa wundi witwa Producer na we amajwi akayahimba bitari iby’umwimerere kuko aba ari mu mudasobwa iririmba ubundi mu gitondo ukumva ku maradiyo yose ya ndirimbo niyo iri gucurangwa ahantu hose.

Umuziki wa Mani Martin, utandukanye n’imiziki ya bamwe mu bahanzi b’iki gihe imeze nk’amashara urasiramo umwambi akaka iminota 10 agahita ahinduka umuyonga. Umuziki wa Mani Martin kubera igihe umutwara awutunganya n’uburyo awutwaramo, uzahora ari inkekwe.

Yakajije ubuhanzi bubitse amateka

Nyuma y’amezi make akoze indirimbo yise ‘Akagezi ka Mushoroza’, Mani Martin yayifatiye amashusho akubiyemo ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda imyambarire, ubuzima n’inyogosho byo ha mbere.

Mani Martin ati “Ni video izagaragaramo utuntu twinshi twibutsa abantu ubuzima bwo hambere, haba mu myambarire inyogosho n’ibikorwa byose biyigaragaramo. Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo rikaba ryakozwe ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeli,nyuma y’igitaramo cya Hobe Rwanda twari twaraye twitabiriye. Twazindukiye mu gufata ayo mashusho, nizeye ntashidikanya ko izashimisha beshi mu bayikunze mu buryo bw’amajwi ndetse n’abazayireba aribwo bakinayumva.”

Aya mashusho yafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo, akazanagaragaramo abagize Kesho Band bagaragaza uko abahanzi kera bataramaga. Ati “Hazagaragaramo kandi itsinda rya Kesho Band mu myambarire yo hambere n’imitaramire y’abahanzi bo hambere, ibindi tubiharire amatsiko.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza