Nyuma y’inkuru yavugaga ku myitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda, banengwaga uko bitwara ku rubyiniro bakanashyira Mani Martin mu majwi bavuga ko umusatsi we utaberanye n’injyana gakondo akora, kuri ubu aratangaza ko hari abantu bitiranya ibintu bakigira intyoza nyamara batashyize mu gaciro.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Mani Martin yabaye nk’uwibaza imyambaro n’inyogosho byitwa ibya Kinyarwanda ngo abe aribyo yazajya yambara dore ko avuga ko byamutera ishema.
Ati: “Njye (…)
Nyuma y’inkuru yavugaga ku myitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda, banengwaga uko bitwara ku rubyiniro bakanashyira Mani Martin mu majwi bavuga ko umusatsi we utaberanye n’injyana gakondo akora, kuri ubu aratangaza ko hari abantu bitiranya ibintu bakigira intyoza nyamara batashyize mu gaciro.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Mani Martin yabaye nk’uwibaza imyambaro n’inyogosho byitwa ibya Kinyarwanda ngo abe aribyo yazajya yambara dore ko avuga ko byamutera ishema.
Ati: “Njye ndisabira uwaba azi inyogosho, insokozo n’imyambaro bya Kinyarwanda twihariye ko yabindangira kuko nta cyanshimisha nko kuba twaba tubifite twihariye ubwacu; kuri jye imyambaro yose yitwa iya kinyarwanda nakuze nyiga nk’amateka ngo Impuzu, inkanda n’ibindi”
Akomeza agira ati: “nkura nabonaga uwo bita uwambaye Kinyarwanda ari uwikwije imishanana, nkabona ari byiza ariko nyine iyo urebye neza, usanga umushanana nawo udahura n’iyo myambaro twize mu mateka yitwaga iya Kinyarwanda. Buriya se niba hari ababizi cyane, umushanana koko waba ari umwambaro wa kinyarwanda? Cyangwa nawo ni umutirano? Waba se utandukanira he n’imyambaro ya gakondo y’Abahinde?”
Mani Martin akomeza avuga ko uretse n’imyambarire n’insokozo ibiyivugwaho bidahurizwaho rumwe n’abandi.
Ati: “insokozo cyangwa inyogosho yitwa iya Kinyarwanda ni "amasunzu" nayo nakuze nyiga nk’amateka, cyakora hari umuvandimwe Ras KAYAGA wiyogoshesha atyo ariko nawe mu nzira abantu baba bamumereye nabi ngo ni uburara; ni abantu bacye cyane babifata nk’ikintu cyiza.”
Uyu muhanzi waririmbye Intero y’amahoro, My Destiny, Amazi magari n’zindi, yavuze ko abantu badakwiye kwinjira cyane mu buryo abantu babayeho kuko akami ka muntu ari umutima we, gusa akanashimangira ko itandukaniro ry’abantu ariryo mbaraga zabo.
Ati: “Mu muryango mugari njye mbona hari akamenyero ntazi niba ari keza cyanwa kabi ko kumva ibyifuzo byacu byagirirwa ku bandi bantu twitwaje ko tubakunda cyangwa tubafiteho ijambo. Kuki nakumva ko kuba ngukunda ugomba kumera uko nshaka ukagira amahitamo asa n’ayanjye? Ugasokoza uko nkunda? Ukambara uko mbyumva? Ubwo se ni wowe naba nkunda cyangwa ahubwo naba nikunda nkifuza kwikundira muri wowe mvuga ko ngukunda? Njye siko mbyumva, numva twararemwe dukunda bitandukanye, duhitamo bitandukanye, tunatekereza bitandukanye. Nta mpamvu n’imwe mbona yantera kubangamirwa n’umusatsi udateye ku mutwe wanjye cyangwa imyambaro yambawe n’undi muntu”.
Akomeza agira ati: “Itandukaniro ryacu nizo mbaraga zacu, ibyo duhuriyeho nibyo byinshi ku buryo ibyo dutandukaniyeho byakatubereye umusemburo wo kwihuza tukabibyaza umusaruro wo kubaka ikuboneka kwiza kw’iyi Si dutuye…, iyo utangiye kumbwira ko unkunda ariko ukaba ushaka ko mera uko ushaka, biba byatannye ahubwo ni wowe uba wikunze ukifuza kunyikundiramo kuko ushaka kumbonaho ibyo wishimira byose kandi ntari wowe ngo ntekereze uko utekereza, urukundo ruzima ntirugira conditions (amaniniza)”.
Mani Martin avuga ko kuba afite imisatsi nk’iy’abaririmba Reggae ari uko we abyumva kandi bitamubuza kuririmba mu njyana gakondo.
Ati: “Kuvuga ko Dreads ari iz’abaririmba injyana ya Reggae gusa bigaragaza ko uwabivuze nta miziki myinshi yo ku isi n’abacuranzi banyuranye azi kuko rwose hari abandi benshi bataririmba Reggae bafite iyi misatsi, gusa nta n’umuntu n’umwe nifuza ko yumva ibintu uko mbyumva ariko nta n’uwo nifuza ko yampatira kubyumva uko abyumva kuko kuba tubyumva bitandukanye nabyo si bibi.”
Umusatsi wa Mani Martin si ubwa mbere utavugwaho rumwe n’abantu kuva yatangaza ko arekeyaho kwibanda ku buhanzi bw’indirimbo z’Imana gusa.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!