IGIHE

Mani Martin arategura igitaramo gikomeye cya LIVE

0 3-07-2013 - saa 13:13, Dean Irak

Kigali igiye kongera kubona umuziki w’ukuri, uryoshye w’umwimerere kandi ushingiye kuri gakondo inogeye ugutwi w’umuhanzi Mani Martin.
Uyu muhanzi urushaho guhesha ishema u Rwanda, mu maserukiramuco akomeye ya muzika agenda atumirwamo hirya no hino muri Afurika, yabwiye IGIHE ko ari gutegura iki gitaramo mu kwezi kwa Kanama.
Yagize ati “Ndi gutegura igitaramo mu kwa munani nise “Mani Martin LIVE – 2013. Ndifuza ko abantu basogongera kuri izi ndirimbo nshya ndi gusohora kuko zimwe muri zo (…)

Kigali igiye kongera kubona umuziki w’ukuri, uryoshye w’umwimerere kandi ushingiye kuri gakondo inogeye ugutwi w’umuhanzi Mani Martin.

Uyu muhanzi urushaho guhesha ishema u Rwanda, mu maserukiramuco akomeye ya muzika agenda atumirwamo hirya no hino muri Afurika, yabwiye IGIHE ko ari gutegura iki gitaramo mu kwezi kwa Kanama.

Yagize ati “Ndi gutegura igitaramo mu kwa munani nise “Mani Martin LIVE – 2013. Ndifuza ko abantu basogongera kuri izi ndirimbo nshya ndi gusohora kuko zimwe muri zo nzaziririmba”.

Mani Martin avuga ko iki gitaramo kitagamije kumurika Album ahubwo ko kizaba ari icyo gutaramana n’abakunzi be, ndetse n’abakunda umuziki w’umwimerere.

Yagize ati “Iki gitaramo ntikizaba kigamije kumurika Album nshya nk’uko bisanzwe bimenyrewe, ahubwo kigamije gutaramana n’abakunda LIVE music”.

Mani Martin avuga ko iki gitaramo kizaba gitegura Album ya gatanu yifuza gushyira hanze umwaka utaha. Iyi Album izaba iriho indirimbo ze nshya aherutse kugeza kuri IGIHE nka "Save Darfur", "Yobayoba", "Don’t Cry" n’izindi.

Abakunda ibihangano bya Mani Martin muzitabire iki gitaramo kuko azagurishamo ku mugaragara DVD nshya y’amashusho y’indirimbo zigize Album “My Destiny”.

Tuzabagezaho abahanzi bandi bazagaragara muri iki gitaramo, amatariki n’aho kizabera.

Reba amashusho y’imwe muri izi ndirimbo ze nshya, iyi ni "Don’t Cry":

Umva indirimbo nshya ya Mani Martin yitwa Yobayoba:

Umva indirimbo Umumararungu, imwe mu nshyashya za Mani Martin:

Indirimbo Save Darfur, imwe mu ndirimbo nshya za Mani Martin:

Umva indirimbo Idini y’Ukuri ya Mani Martin:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza