Umuhanzi wo muri Tanzaniya witwa Muyya yaje gushaka Mani Martin bakorana indirimbo bise ‘Siri’ ivuga ku buranga bw’abakobwa bo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu kiganiro Muyya na Mani Martin bagiranye na IGIHE bavuze ko abahanzi ari ijwi riranguruye bityo bakwiriye kubwira Isi yose bimwe mu byiza bitatse akarere kabo by’umwihariko bahereye ku buranga bwa bashiki babo. Muyya ati “Bitewe n’uburanga nasanganye abari bo mu Rwanda ndetse n’ubwo ab’iwacu bafite byatumye numva naratira Isi (…)
Umuhanzi wo muri Tanzaniya witwa Muyya yaje gushaka Mani Martin bakorana indirimbo bise ‘Siri’ ivuga ku buranga bw’abakobwa bo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Mu kiganiro Muyya na Mani Martin bagiranye na IGIHE bavuze ko abahanzi ari ijwi riranguruye bityo bakwiriye kubwira Isi yose bimwe mu byiza bitatse akarere kabo by’umwihariko bahereye ku buranga bwa bashiki babo.
Muyya ati “Bitewe n’uburanga nasanganye abari bo mu Rwanda ndetse n’ubwo ab’iwacu bafite byatumye numva naratira Isi ubwiza bwabo ndetse nkabatera amatsiko yo kuzaza mu Karere kureba ibyiza dufite”
Mu byo Muyya yashimye ageze mu Rwanda ni isuku iri mu mujyi wa Kigali, ashimishwa n’uburyo Abanyarwanda basabana kandi ari abanyamurava. Yanashimye uburyo Abanyarwanda bubahiriza igihe bitewe n’uburyo yakoranyemo na Martin na Producer wabakoreye indirimbo.
Ati “Sinatekerezaga ko nzagera mu Rwanda, nkunda umuziki waho ndetse by’umwihariko umupira wa hano w’amaguru kubera umukinnyi witwa Haruna Niyonzima. Ni ibyishimo byinshi kuri jye kuba ndi hano. Intego nyamukuru yanzanye ni ugukorana indirimbo na Mani Martin kuko ni umuhanga cyane”
Iyi ndirimbo ya Muyya na Mani Martin yitwa ‘SIRI’ iri mu rurimi rw’Igiswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza gike , yakozwe na Producer Clement muri Kina music.
Muyya ngo afite icyizere ko iyi ndirimbo hari urwego rwiza izamugezaho dore ko mu gihugu cye badasanzwe bakora injyana Mani Martin akora ndetse akaba afata uyu muhanzi nk’umuhanga ukomeye.
Mani Martin yishimiye kuba hari abahanzi bo mu bihugu byo muri Afurika bakomeje kumusaba gukorana na we. Yumvabizamufasha kumenyekanisha umuziki we birushijeho n’izina rye rikamenyekana cyane mu mahanga.
Martin akoranye na Muyya nyuma y’uko muri Mutarama 2014 yakoze indirimbo yitwa Mama Africa yakoranye n’umunya-Senegal Baay Bia. Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu Rwanda ariko amashusho yayo akarangirizwa muri Senegal.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!