Umuhanzi mu ndirimbo za kinyafurika Mani Martin, nyuma yo gukubuka mu Bufaransa mu marushanwa y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Jeux de la Francophonie), kuri uyu wa Kane arerekeza mu gihugu cya Uganda mu iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi Bayimba International Festival.
Mani Martin niwe muhanzi rukumbi muri muzika w’umunyarwanda watumiwe muri iri serukiramuco. Ubu butumire yabuhawe nyuma yo kwitabira iserukiramuco Doadoa naryo ribera muri Uganda mu mujyi wa Jinja.
Mani (…)

Mani Martin agiye kwitabira iri serukiramuco nyuma yo kuva mu bufaransa ari kumwe na Ras Kayaga aho begukanye umudali wa Bronze.
IGIHE twamubajije umwihariko ajyanye muri Uganda, Mani Martin atangaza ko azagerageza guhesha ishema muzika nyarwanda nk’uko atahwemye kubigira.
Yagize ati “Abantumiye, babonaga hari icyo dushoboye, nyuma yo kuva mu Bufaransa, urwego muzika yacu iriho nizera ko izabasha gushimisha abantu.”
Mani Martin arahaguruka i Kigali yerekeza i Kampala kuri uyu wa Kane ari kumwe na Ras Kayaga, Cubaka Justin na Dekilo ari nabo bazamucurangira.
Iri serukiramuco Mani Martin yitabiriye rizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 risozwe ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2013.
Mani Martin azaririmba kuwa Gatanu tariki ya 20 Nzeli guhera saa ine z’ijoro ku isaha y’i Kampala muri Uganda.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!