IGIHE

Mani Martin agejeje umuziki we muri Senegal (Video)

0 12-01-2014 - saa 08:47, IGIHE

Mani Martin, umuhanzi nyarwanda wibanda mu njyana za kinyafurika, amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Mama Africa yakoranye n’umunya-Senegal Baay Bia. Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu Rwanda ariko amashusho yayo akarangirizwa muri Senegal.
Indirimbo Mama Africa yari yakozwe mu majwi mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize, ikorerwa mu Rwanda muri Studio ya Creative Communication, ikorwa na Producer Nicolas.
Abajijwe ahakorewe iyi ndirimbo Mani Martin yagize ati: "MAMA AFRICA, (…)

Mani Martin, umuhanzi nyarwanda wibanda mu njyana za kinyafurika, amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo Mama Africa yakoranye n’umunya-Senegal Baay Bia. Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu Rwanda ariko amashusho yayo akarangirizwa muri Senegal.

Indirimbo Mama Africa yari yakozwe mu majwi mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize, ikorerwa mu Rwanda muri Studio ya Creative Communication, ikorwa na Producer Nicolas.

Abajijwe ahakorewe iyi ndirimbo Mani Martin yagize ati: "MAMA AFRICA, Audio (amajwi) yakorewe mu rw’imisozi 1000, iyo mirya ya gitari n’iyo mirishyo y’ingoma mwumva ni ba basore ba KESHO BAND babivugije muri studio dufatanyije na Producer NICOLAS, hanyuma rero amashusho amwe yafatiwe mu Raanda andi muri Senegal kugira ngo ikirere n’imbyino z’ibihugu byacu twembi bihurizwe hamwe".

Mani Martin na Kesho Band. Aha bari mu gitaramo cya East African Party kuwa 01 Mutarama 2014 i Kigali.

Mani Martin avuga k’uburyo yahuye n’uyu munya-Senegal Baay Bia, yavuze ko bahuye ubwo yari mu Rwanda, aho yaje gusaba ko bamuhuza n’umuhanzi w’umuhanga bagakorana indirimbo, nyuma abantu bakamuhitiramo Mani Martin.

Iyi ndirimbo yitwa MAMA AFRICA, ubutumwa burimo bukangurira abanyafuruka kuba maso no kubamenyesha ko aribo ubwabo bagomba kwitegurira ejo hazaza habo. Injyana yayo ni uruvangitirane rw’injyana nyarwanda n’iyo muri Afurika y’uburengerazuba aho Baay Bia akomoka.

Baay Bia, ku ruhande rwe, ni umuhanzi ukomeye muri Senegal, akaba akunze gukora indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop na Afrobeat hamwe na gakondo yo muri Senegal.

Baay Bia wakoranye indirimbo na Mani Martin.

Mani Martin avuga ko yishimira cyane iyi ndirimbo kuko ayibona nk’ikiraro cyambutsa umuziki we by’umwihariko n’uw’u Rwanda muri rusange kiwerekeza muri Afurika y’Iburengerazuba cyane cyane muri Senegal.

Ati : "Gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Senegal byaranshimishije, mbibonamo ikintu gikomeye. Bizatuma umuziki wanjye n’uw’ u Rwanda muri rusange bimenyekana muri Senegal".

Reba Indirimbo Mama Africa hano:

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza