IGIHE

Kizito Mihigo yataramiye muri Gereza ya Ririma no mu mashuri y’i Nyamata

0 28-06-2012 - saa 11:10, IGIHE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe n’abanyamuryango ba Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) basuye akarere ka Bugesera, aho mu gitondo yataramiye abagororwa ba Gereza ya Ririma, ndetse nyuma ya saa sita agataramira amashuri yisumbuye y’i Nyamata. Ibi bitaramo byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Depite Karamuka Francis, Mayor w’akarere, ukuriye ingabo mu Bugesera, ukuriye Polisi, Komiseri muri RCS Colonel Musitu, n’abandi.
Igikorwa cyo (…)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2012, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe n’abanyamuryango ba Fondation KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) basuye akarere ka Bugesera, aho mu gitondo yataramiye abagororwa ba Gereza ya Ririma, ndetse nyuma ya saa sita agataramira amashuri yisumbuye y’i Nyamata. Ibi bitaramo byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Depite Karamuka Francis, Mayor w’akarere, ukuriye ingabo mu Bugesera, ukuriye Polisi, Komiseri muri RCS Colonel Musitu, n’abandi.

Igikorwa cyo gutaramira abagororwa kiri mu mushinga Fondation KMP yise "Inkunga y’ubuhanzi mu kugorora abagororwa". Abanyamuryango ba KMP bageze muri gereza ya Ririma ahagana saa tatu n’igice za mugitondo, Kizito Mihigo ahagera i saa yine, abayobozi b’igihugu n’abashyitsi banyuranye bahagera i saa tanu, igitaramo gitangira ahagana i saa tanu n’iminota cumi n’itanu.

Uko igitaramo cyo muri Gereza cyagenze

Igitaramo cyatangijwe n’Ijambo ry’umuyobozi wa gereza Madamu Mukanyangezi Dative wahaye ikaze Kizito Mihigo na Fondation ye, akavuga ko bari barategereje uyu muhanzi kuva kera, none ngo bikaba ari umugisha mwinshi kuba yabasuye na Fondation ye.

Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi wa Gereza, umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye aririmba indirimbo ze zo kwibuka, ndetse akabanza kuzisobanura mbere yo kuziririmba, abagororwa bagaragaje ko bakunda indirimbo Twanze gutoberwa amateka, ku buryo baje no gusaba ko isubirwamo.

Kizito Mihigo kandi yongeye gutangamo ubuhamya busobanura uburyo yaje kwiyegurira ubutumwa bw’Amahoro mu banyarwanda. Aha yavuze ko yabitewe n’urugendo rw’imbabazi n’ubwiyunge yabanje gukora we ubwe, bikamuha amahoro, maze akumva afite inshingano yo gukwiza mu bandi ayo mahoro.
Umuhanzi Kizito Mihigo kandi, muri iki gitaramo yagaragaje ko akomeye cyane ku kwemera kwa Gikristu, kuko yongeye kuririmba indirimbo za gikristu zari zimaze igihe zitaririmbwa mu bitaramo bye, nk’iyo bita ITEME.

Mu ndirimbo zose Kizito yaririmbye, abagororwa bakunze cyane cyane Inuma, Twanze gutoberwa amateka na Yohani yarabyanditse. Iki gitaramo cyo muri gereza cyasojwe n’ijambo rya Depite Francis Kaboneka, washimiye Kizito Mihigo ko ariho agangahura imitima y’abanyarwanda yari yararozwe n’urwango ndetse n’amacakubiri.

Uko igitaramo cyo mu mashuri cyagenze

Iyi gahunda yo gutaramira mu bigo by’amashuri yisumbuye iri mu mushinga Fondasiyo KMP yise "Inkunga y’ubuhanzi mu burezi no mu burere mboneragihugu" I saa kumi nibwo amashuri yisumbuye yose yo mu mugi wa Nyamata yahuriye mu nzu y’urubyiruko (Centre des jeunes) ya Nyamata. Umuhanzi Kizito Mihigo yari yitezwe cyane n’abo banyeshuri bamwakiriye n’amashyi menshi.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo esheshatu muri icyo gitaramo, ari nako atanga ubuhamya ndetse anasobanura indirimbo. Izo ndirimbo ni: Ijoro Ribara Uwariraye, Isomo Twasigiwe Na Jenoside, Twanze Gutoberwa Amateka, Arc En Ciel, Inuma Na Yohani Yarabyanditse.

Urubyiruko rwahagurutse rucinya akadiho, ndetse abayobozi b’amashuri n’ab’igihugu bari baharí bararufasha.
Muri iki gitaramo abanyeshuri bagaragaje ko bakunda uyu muhanzi cyane ku buryo bamusangaga no ku ruririmbiro.

Muri iki gitaramo kigenewe amashuri, Mayor wa Bugesera yabwiye abanyeshuri ko bakwiye kwigira ku muhanzi Kizito Mihigo isomo ryo gukunda igihugu no kugikorera bivuye inyuma.
Abanyeshuri kandi basabye ko indirimbo INUMA isubirwamo ndetse na TURI ABANA B’U RWANDA.

Ibishya byabaye muri ibyo bitaramo:

  Abagororwa bahaye Kizito Mihigo impano y’Inyoni y’Inuma
  Abanyeshuri bagaragarije Kizito Mihigo ko bazi indirimbo ze zose mu mutwe.
  Abayobobozi bitabiriye ibitaramo byombi
 Ijambo rya Meya ryabaye rigufi cyane, muri aya magambo gusa "Amahoro oyee, , ubumwe n’ubwiyunge oyee, imbabazi no kuzitanga oyee". Yikirizwaga n’abandi bagira bati Oyee.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza