IGIHE

KMP ya Kizito Mihigo na NEC zatangiye kwigisha ku burere mboneragihugu ku matora

0 4-06-2013 - saa 13:48, Mathias Hitimana

Fondation KMP y’umuhanzi Kizito Mihigo ifatanije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), batangije gahunda y’ubukangurambaga ku byerekeye uburere mboneragihugu n’amatora kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2013, mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo
Kuba umuhanzi Kizito Mihigo yitabira ibi bikorwa by’uburere mboneragihugu, ntibitunguranye kuko n’ubusanzwe afite indirimbo nyinshi zivuga amateka y’Igihugu, politiki, imyumvire ndetse n’imibereho by’Abanyarwanda muri iki gihe.
Na (…)

Fondation KMP y’umuhanzi Kizito Mihigo ifatanije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), batangije gahunda y’ubukangurambaga ku byerekeye uburere mboneragihugu n’amatora kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2013, mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo

Kuba umuhanzi Kizito Mihigo yitabira ibi bikorwa by’uburere mboneragihugu, ntibitunguranye kuko n’ubusanzwe afite indirimbo nyinshi zivuga amateka y’Igihugu, politiki, imyumvire ndetse n’imibereho by’Abanyarwanda muri iki gihe.

Na Fondation ye, KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) nayo nubwo iri mu miryango itegamiye kuri leta, yagiye igaragara cyane mu gushyigikira gahunda za Leta no gufasha inzego zitandukanye za leta kugeza ku baturage ubutumwa zibagenera.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, mu karere ka Rurindo mu murenge wa Base habereye gufungura ku mugaragaro gahunda yiswe “Umusanzu w’umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora.”

Habaye igitaramo cyizihijwe n’abahanzi Kizito Mihigo na Sofiya Nzayisenga, ndetse n’umushyushyarugamba Ndasetse. Uyu mugabo yagaragaje ubuhanga bwinshi mu kuganiriza abaturage no gushyushya igitaramo.

Abaturage bagera ku bihumbi bitatu (3000) bari bitabiriye iki gitaramo cyatangiye saa cyenda kirangira ahagana i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ibishya byagaragaye muri icyo gitaramo

Nk’uko bikunze kugaragara ahantu henshi Kizito Mihigo agaragaye, abaturage bagaragaje ko bamwishimira ndetse bakajya banarushanwa kuririmba indirimbo ze; nk’iyitwa Umujinya mwiza, Twanze gutoberwa amateka, Inuma na Arc en Ciel.

Usibye izo ndirimbo zaririmbwe n’abaturage kandi, Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo ze nyinshi zijyanye n’uburere mboneragihugu, ndetse n’izindi nshya yahimbiye amatora. Izo ndirimbo z’amatora za Kizito Mihigo IGIHE izazibagezaho vuba.

Nyuma ariko, abakunzi be bamusabye kuririmba indirimbo “Intare yampaye agaciro” yahimbiye Isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, Kizito yanga kuyiririmba , ngo kuko yasangaga byaba bibaye kwamamaza ishyaka, kandi ikigamijwe muri icyo gitaramo byari ugushishikariza abantu amatora no kubumvisha akamaro kayo. Kizito Mihigo yavuze ko iyo ndirimbo atari yayishyize kuri gahunda kuko ivuga ishyaka rimwe gusa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze ibihembo ku basubije neza ibibazo babajijwe ku burere mboneragihugu n’Amatora.

Nubwo ibyo bikorwa byabereye muri Rulindo, bizagera no mu bindi bice by’Igihugu kandi IGIHE izajya ibibagezaho uko byagenze.

KIzito Mihigo mu bukangurambaka ku burere mboneragihugu ku matora
Komisiyo y'Amatora yabajije ibibazo abaturage ku matora ababitsinze ikabaha ibihembo
Sofiya Nzayisenga
Abaturage bishimye mu ndirimbo abahanzi babaririmbiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza