IGIHE

Kitoko yerekeje muri Senegal

0 31-05-2012 - saa 08:10, Olivier Muhirwa

Ku isaha ya saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2012 nibwo umuhanzi Kitoko Bibarwa yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Senegal ajyanywe no kwifatanya n’Abanyarwanda baho mu kwizihiza umunsi mukuru Nyarwanda.
Aganira na IGIHE mbere yo kugenda Kitoko yatangajeko yitabiriye ubutumire bw’Abanarwanda bo muri Diaspora ya Senegal yari amaranye icyumweru n’igice.
Kitoko ujyiye muri icyo gihugu bwa mbere yavuze ko gahunda nyamukuru imujyanye ari ugutaramira abo (…)

Ku isaha ya saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2012 nibwo umuhanzi Kitoko Bibarwa yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Senegal ajyanywe no kwifatanya n’Abanyarwanda baho mu kwizihiza umunsi mukuru Nyarwanda.

Aganira na IGIHE mbere yo kugenda Kitoko yatangajeko yitabiriye ubutumire bw’Abanarwanda bo muri Diaspora ya Senegal yari amaranye icyumweru n’igice.

Kitoko ujyiye muri icyo gihugu bwa mbere yavuze ko gahunda nyamukuru imujyanye ari ugutaramira abo Banyarwanda mu birori byo kwizihiza umunsi bise “Rwanda Day”, ibirori ngo bizanataramiramo abandi bahanzi b’Abanyasenegal bakunzwe.

Uretse iyo gahunda, ngo azanaboneraho amahirwe yo gusabana n’abo Banyarwanda, aho yavuze ko ajya yumva ko hari akabyiniro ko muri icyo gihugu gakunzwe n’Abanyarwanda bityo na we ngo akaba atazatangwa kugasohokeramo.

Yagize ati: “Sha ibyo mfitiye amatsiko ni byinshi ariko njya numva ngo iyo hari akabyiniro gakunzwe n’Abanyarwanda, nanjye ndashaka kugasohokeramo. Kandi nzaboneraho no kujya ku mazi n’ibindi.”

Kitoko watubwiye ko ubusanzwe iyo ari ahandi arambirwa vuba bikaba bituma nta kindi gihugu ajya abasha gutindamo, arateganya kugaruka vuba ahanini biturutse kuri gahunda zindi afite.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

2245 0 2-01-2012
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza