IGIHE

Kitoko ari gukora indirimbo nshya

0 11-07-2013 - saa 12:07, Dean Irak

Mu gihe benshi mu bafana ba Kitoko bari batangiye gukura amaso ku muziki we, kubera amagambo aherutse gutangaza ko abaye ahagaritse umuziki, ubu IGIHE twamenye ko uyu muhanzi ari gukora indi ndirimbo nshya yitwa “Abana banjye”.
Iyi ndirimbo y’urukundo iri gutunganywa na Producer Chris Cheetah muri JFB Recordz. Iri mu ndirimbo nke Kitoko yasize afashe amajwi mbere yo kujya mu Bwongereza, ikaba imwe mu ndirimbo nshyashya agiye gushyira hanze nk’uko Chris Cheetah abivuga.
IGIHE twabashije (…)

IGIHE twabashije kumva iyi ndirimbo n’ubwo ikiri gutunganywa bwose. Uyumvise neza ukayumviriza, wumva ari indirimbo ibyinitse nk’injyana Kitoko yari asanzwe ahimba, gusa yo wumva ko ari indirimbo iryoshye kurusha izindi ze zose.

By’umwihariko itangira neza cyane, aho Kitoko aba aririmba agira ati "Abana banjye ndifuza ko basa na we...."

Gusa n’ubwo Kitoko yari yabwiye IGIHE ko abaye ahagaritse umuziki kubera amasomo arimo mu Bwongereza, ntiyari yatangaje igihe azongera gusohorera indi ndirimbo nshya.

Producer Cheetah nawe ntiyashimye kutubwira umunsi nyir’izina azayishyirira hanze.

Benshi mu bafana be bari banditse ubutumwa bwinshi (comments) kuri IGIHE bavuga ko bakumbuye uyu muhanzi kandi ko bari bagikeneye kumwumva no kumubona mu bitaramo no mu ndirimbo nshya.

Kugeza ubu umuhanzi Kitoko ntaratangaza igihe azagarukira mu Rwanda.

Abana Banjye By Kitoko (Sample)

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza