IGIHE

Umuhanzi Jozy yibarutse umuhungu

0 16-07-2013 - saa 21:11, Dean Irak

Jozy, uheruka kuza ku rutonde rw’abahanzi 20 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, yibarutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013.
Jozy, wibarukiye mu bitaro byo ku Muhima, yibarutse nta kibazo agize kandi we n’umwana ubu bameze neza.
Mu kiganiro yaherukaga kugirana na IGIHE, Jozy yari yabwiye umunyamakuru ko uyu munsi ari wo umuganga wamukurikiraniraga hafi yari yaramubwiye ko azibarukiraho.
Jozy, w’imyaka 22, asanzwe uba iwabo mu rugo mu Gatsata, (…)

Jozy, uheruka kuza ku rutonde rw’abahanzi 20 mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, yibarutse umwana w’umuhungu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013.

Jozy, wibarukiye mu bitaro byo ku Muhima, yibarutse nta kibazo agize kandi we n’umwana ubu bameze neza.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na IGIHE, Jozy yari yabwiye umunyamakuru ko uyu munsi ari wo umuganga wamukurikiraniraga hafi yari yaramubwiye ko azibarukiraho.

Jozy, w’imyaka 22, asanzwe uba iwabo mu rugo mu Gatsata, aho abana n’ababyeyi be. Ntiyashimye gutangaza amazina ya se w’uyu mwana. Jozy asobanura ko uyu se ari umuntu bamaranye igihe bakundana, ariko bitari ngombwa ko yajya mu itangazamakuru.

IGIHE duheruka kubatangariza ko Jozy yahimbye indirimbo yitwa “Toi Mon Petit Bebe”, yahimbiye umwana we, ayitura abagore babyarira iwabo (fille mere).

Josiane Uwineza uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Jozy
Uhereye i bumoso ni Kim Kizito aririmbana na Jozy (umukurikiye) mu gitaramo cya Salax Awards 2011

Umva indirimbo "Toi Mon Petit Bebe” hano:

Umva indirimbo “L’Amour, La vie, La Mort” hano:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza