Umuraperi wo mu itsinda rya “Tuff Gangz”, Tuyishime Joshua w’imyaka 25 uzwi cyane nka Jay Polly yatangarije IGIHE ko mu minsi mike atangaza birambuye iby’ubukwe bwe na Nirere Afsa Fify basanzwe bakundana.
Nyuma ya Tom Close uherutse gusaba akanakwa Tricia, Jay Polly na we ngo arifuza kurushinga nubwo aterura ngo atangaze byinshi ku bukwe bwe ariko yemeza ko igitekerezo cyo gihari kandi vuba yagize ati “Mu byumweru bibiri biri imbere nzatangaza birambuye iby’ubukwe bwanjye na Fify”.
Jay (…)

Jay Polly yifuje kwambika Nirere Afsa Fify impeta y’urukundo nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura bise Nagis Crystal, ubu noneho Jay Polly yiyemeje kubana nawe byemewe n’amategeko.
Muri uku kugaragaza gukunda cyane Nirere Afsa avuga ko ikintu cya mbere akora akibyuka ari uguhamagara uyu mukobwa babyaranye akamubaza uko umwana ameze.
Jay Polly ukunzwe mu ndirimbo nka “2 fois2”, “Célibataire” n’izindi, ndetse anagera ku musozo w’irushanwa rya PGGSS II, ubu akaba akomeje gukora umuziki we dore ko agaragara nk’umwe mu bahanzi b’injyana ya Hip Hop barwanira ishyaka iyi njyana, yaba agiye kwambika impeta umukunzi we nyuma ya bagenzi be nka Ziggy 55, Aline Gahongayire, Ally Soudy, n’abandi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!