IGIHE

Jay Polly agiye kumurika album "Ikosora"

0 15-09-2013 - saa 07:49, Dean Irak

Tariki 21 Ugushyingo 2013, kuri Petit stade i Remera, umuraperi Jay Polly azashyira hanze Album ya kane yise “Ikosora”.
Album “Ikosora” izaba igizwe n’indirimbo “Ikosora”, “Ibwiza, “Deux fois deux”, “Célibataire” (igiye kujya hanze vuba) n’izindi nyinshi zizaba zigera ku munani.
Jay Polly azifatanya n’abahanzi batandukanye bo muri iyi njyana n’ab’izindi njyana, atibagiwe n’abakina umukino wa Basket avuga ko nabo bari muri Hip hop, ubwo hazaba n’igitaramo cya “Rwanda hip hop”.
Jay (…)

Jay Polly yabwiye IGIHE ati “Kumurika album(umuzingo) yanjye bizaba ari ibyishimo by’aho Hip Hop igeze mu Rwanda, tunibuka inzira igoye yanyuzemo n’aho yavuye”.

Akomeza avuga ko iki ari igihe cyo kwishimira aho Hip Hop igeze mu Rwanda ati “Kuba iyi njyana ibasha gutwara irushanwa nka PGGSS rikomeye ni ibintu byiza kandi ndashimira cyane Riderman wahesheje ishema iyi njyana”.

Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda kandi bashimwa mu myandikire y’indirimbo.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza