Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2013, umuraperi Jay Polly afatanije n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri baturuka muri za Kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ”Light My Candle Rwanda” bazakora igitaramo banafashe abana b’abakene baba mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
Uyu muraperi hamwe n’uyu muryango bazatanga bimwe mu bikoresho by’ishuri, imyambaro, kurya ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi.
Light My Candle Rwanda ni ishyirahamwe (…)

Light My Candle Rwanda ni ishyirahamwe ritegamiye kuri Leta rihuza urubyiruko rufite umutima wo gufasha ryatangiye mu mwaka wa 2009.
Kuri iyinshuro bafatanyije n’umuhanzi Jay Polly ku bufatanye na Label abarizwamo ya Touch Record aho batanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu (300.000 Rfw) mu rwego rwo gutegura iki gikorwa ndetse no kugenera impano aba bana batishoboye n’imiryango yabo.
Barakangurira urubyiruko rufite umutima wo gufasha kuba narwo rwafatanya nabo mu gufasha abatishoboye kuko bateganya kuzagera no mu bindi bice by’igihugu mu minsi iri imbere.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!