Umuraperi Jay Polly wamenyekaniye cyane mu itsinda rya Tuff Gang ari naryo akibarizwamo kugeza ubu, muri Nzeli 2014 azerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho azakorera igitaramo cya mbere mu mateka y’umuziki we.
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko iki gitaramo azakorera mu Bubiligi kizaba muri Nzeli 2014 nyuma gato y’isozwa ry’irushanwa rya PGGSS4, ahanganyemo na bagenzi be babiri. Jay Polly ati, “Urugendo rwanjye i Burayi ruteganyijwe nyuma ya Guma Guma , igitaramo (…)
Umuraperi Jay Polly wamenyekaniye cyane mu itsinda rya Tuff Gang ari naryo akibarizwamo kugeza ubu, muri Nzeli 2014 azerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho azakorera igitaramo cya mbere mu mateka y’umuziki we.
Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko iki gitaramo azakorera mu Bubiligi kizaba muri Nzeli 2014 nyuma gato y’isozwa ry’irushanwa rya PGGSS4, ahanganyemo na bagenzi be babiri.
Jay Polly ati, “Urugendo rwanjye i Burayi ruteganyijwe nyuma ya Guma Guma , igitaramo nzakora kizabera Birmingham Palace mu Bubiligi. Ni ahantu hasanzwe habera ibitaramo bihuza abantu bo muri Afurika ariko baba muri kiriya gihugu. Nanjye ku itariki 06 Nzeli nzataramira hariya. Nzaba ndi kumwe n’abandi bahanzi batandukanye.”
Uyu muraperi agiye gutaramira muri kiriya Gihugu ku butumire bw’abahatuye . Igitaramo azakorere muri Birmingham ashobora kuzafatanya n’umwe mu bahanzi nyarwanda utaramenyekana neza izina.
Ati, “Abantu baho bavuze ko bashaka Hip Hop ya Jay Polly. Bifuje ko njya gutaramana nabo , ndabyemera kandi ndabyizeye ko bizagenda neza. Nzajyayo nyuma ya Guma Guma kandi imyiteguro imeze neza.”
Nubwo yiteguye uru rugendo, umutima wa Jay Polly yawushyize cyane ku irushanwa ahanganyemo na Dream Boyz ndetse na Bruce Melody. Ibyo yakoreye muri iri rushanwa n’uko abafana be bamweretse ko ari umuhanzi ushoboye, ngo biha Jay Polly icyizere cyo kwiyumvamo ko akwiye kwegukana iki gikombe.
Ati, “Irushanwa narigarutsemo kandi nk’uko nabivuze nkigeramo ntabwo naje gukina. Irushanwa ndihagazemo neza. Ibyo abafana banjye bari bantegerejeho narabikoze kandi neza, muri Performance nakoze iri ku rwego rwo hejuru ndetse aho tuvuye ugasanga abafana bafite inyota yo kumbona nateruye kiriya gikombe. Nizeye neza ko Nyagasani azabikora, hamwe n’amasengesho, gufatanya n’abafana banjye ndetse no gukora cyane byose birashoboka.”
Yashishikarije abafana be gukomeza kumutora bagashimangira ko ari we ukwiriye igikombe dore ko kugeza ubu ahamya ko ayoboye bagenzi be ndetse akaba yifuza gukomeza kubayobora kugeza bahamagaye izina rye nk’umuhanzi wahize abandi.
Jay Polly ati, “Icyo nabwira umufana wanjye wese aho ari, nakomeze atore yandika 6 akohereza kuri 4343, amajwi bampa anyongerera amahirwe yo gutsinda irushanwa. Aho twanyuze hose muri iri rushanwa kugeza ubu, ni njye uyoboye kandi nizeye ko nzanakomeza gukora neza kurusha abandi igikombe nkigereho.”
REBA UKO JAY POLLY YARIRIMBYE I MUHANGA:
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!